Abakobwa: Ibiribwa byoroshye kubona warya bigatuma ugira ikibino kinini kandi giteye neza
Muri iki gihe mu Rwanda kugira ikibuno kinini kandi giteye neza ni kimwe mu turanga bwiza tw'umukobwa cyangwa umugore ku buryo abagifite bishimirwa kandi bagakurura cyane abagabo aho cyahawe akabyiniriro k'igisabo. Ushobora kuba wibaza uko wabigenza kugirango ugire imiterere nk'iyi ari byo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Baca umugani mu kinyarwanda ngo:
Amagara aramirwa ntamerwa
Ibi bivuze ko uburanga bw'umuntu, imiterere ye myiza ndetse n'ubuzima bwiza muri rusange buterwa n'ibyo yariye kandi uku ni ko kuri. Niba wifuza kugira ikibuno giteye neza kandi kinini hari ibiryo warya ukabigeraho bitakugoye. Urutonde ni rurerure akaba ari yo mpamvu iwacumarket.xyz yabatoranyirijemo bimwe muri byo byoroshye kubona hano mu Rwanda ku buryo uwo ari we we se ashobora kubibona.
1. Amagi
Amagi ni ikiribwa gishobora kuboneka henshi mu Rwanda kikaba gikungahaye ku byubaka umubiri(Protein), vitamin B12, Selenium, phosporus, leucine na Amino Acid.
Uretse kuba ikiribwa kiza, iyi Leucine na Amino acid bifasha imikaya gukora neza no kudacagagura cyane Protein ibi bikaba ari byo bituma uyariye arushaho kugira ikibuno kinini.
2. Imboga
Mu mboga habonekamo ibishyimbo, lentilles, .... bikungahaye kuri protein ifasha imikaya gukora neza. Bikungahaye kandi ku munyu ngugu wa Magnesium ifasha imikaya kubona imbaraga.
3. Brown rice
Uyu ni umuceri uba utakuweho agashishwa cyangwa akugara gatukura kaba kawufunitse. Uyu muceri ukungahaye kuri protein ndetse na Amino Acid byose bifasha imikaya kubona imbaraga no gukora neza.
4. Avoka
Avoka ikungahaye kuri protein, fibre, vitamini C na B6, umunyu ngugu wa Potassium...
Avoka kandi irimo antioxydant nyinshi zifasha mu kurinda imikaya kwangirika ndetse no kwisana vuba igihe yagize ikibazo.
Avoka kandi ikize ku munyu ngugu wa Potasium twabonye uko ufasha mu kubona imbaraga mu mikaya kugirango ibashe gukora neza.
5. Amata
Abanyarwanda iyo babonye umukobwa cyangwa umugore uteye neza bavuga ko yanyoye inka. Aha baba bashaka kuvuga ko yanyoye amata menshi.
Amata rero ni meza cyane mu gufasha imikaya gukora neza kuko akungahaye kuri amino acid ifasha cyane mu ikoreshwa rya protein mu mikaya.
Abantu bakaba bagirwa inama yo kunywa amata nyuma yo gukora siporo ngororamubiri.
6. Toffu
Iki ni ikiribwa gikorwa mu mata ya soya. Iki kiribwa gikungahaye kuri calcium, manganese, selenium, na phosphorus ndetse na protein.
Source: healthline.com