Ubwongereza bwaciye amarenga ko abasirikare babwo batazarwana muri Ukraine niramuka itewe n'uburusiya
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza Liz Truss yaburiye ko hari "inkeke ya nyayo" yuko Uburusiya bwatera Ukraine, ariko ko "bidashoboka cyane" ko abasirikare b’Ubwongereza bakoherezwa kurwana mu ntambara iyo ari yo yose.
Ahubwo, yavuze ko Ubwongereza burimo koherereza intwaro Ukraine no "kongerera imbaraga" uburyo bw’ibihano kugira ngo abaherwe bakorana bya hafi n’ibiro bya Perezida w’Uburusiya batagira "ahantu na hamwe ho kwihisha".
Yavuze ko Ubwongereza burimo no gutanga ubufasha bw’inyongera ku nshuti zo muri ako karere zo muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO).
Madamu Truss yabwiye BBC ko igitero icyo ari cyo cyose cyaba "akaga gakomeye ku Burayi".
Uburusiya bwashyize abasirikare bagera hafi ku 100,000, imodoka z’ibifaru by’intambara, imbunda za rutura n’ibisasu bya misile hafi y’umupaka wabwo na Ukraine, ariko buhakana buvuga ko nta gahunda bufite yo gutera icyo gihugu cyahoze kiri muri repubulika y’abasoviyeti, gihana imbibi n’Uburusiya n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE).
Ariko Madamu Truss yavuze ko "bishoboka cyane" ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin arimo gushaka gutera Ukraine.
Yabwiye ikiganiro Sunday Morning cyo kuri BBC One ati: "Turimo gukora ibyo dushoboye byose byo kuburizamo hamwe na diplomasi mu kumushishikariza kubivamo".
Ibihano byo mu rwego rw’ubukungu - bishyirirwaho igihugu, abantu cyangwa imiryango bikozwe n’ikindi gihugu - bishobora kwibasira ibigo by’imari by’Uburusiya, kompanyi z’amashanyarazi (umuyagankuba mu Kirundi), ndetse b’ab’"ingenzi... batuma ubutegetsi bw’Uburusiya bukomeza kubaho".
Yavuze ko bijyanye n’itegeko rishya, ibihano bishobora kwibasira "inyungu iyo ari yo yose ifite ingaruka kuri guverinoma y’Uburusiya".
Byitezwe ko kuri uyu wa mbere ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Ubwongereza bitangariza mu nteko ishingamategeko ibihano bikaze kurushaho.
Mu cyumweru gishize, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yasabye ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) kudatuma habaho guta umutwe, avuga ko kuburira ko igitero kiri hafi kuba muri Ukraine birimo gushyira mu byago ubukungu bw’iki gihugu.
Madamu Truss - uzagirira uruzinduko muri Ukraine no mu Burusiya mu byumweru bibiri biri imbere - yavuze ko Ubwongereza bwamaze guha imyitozo abasirikare 20,000 muri Ukraine, buha igisirikare cya Ukraine ibisasu bya misile bishwanyaguza ibifaru, ndetse buha ubufasha igisirikare cyayo kirwanira mu mazi ndetse n’urwego rwayo rw’amashanyarazi.
BBC