Umupaka w'u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka 3 ufunze wafunguwe. U Rwanda ruvuga ko hari ibyo kwitondera

Umupaka w'u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka 3 ufunze wafunguwe. U Rwanda ruvuga ko hari ibyo kwitondera

Jan 31,2022

Tariki 31 Mutarama 2022,n’ umunsi utazibagirana ku mubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka isaga 4 urimo agatotsi aho hafunguwe umupaka wa Gatuna ku mugaragaro.

 

Kuva saa sita zuzuye zo kuri uyu wa Mbere, umupaka wa Gatuna wongeye gufungurwa uba nyabagendwa nyuma y’imyaka itatu ufunze.

 

Ifungurwa ry’uyu mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, si inkuru nshya kuko yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko kuri uyu wa 31 Mutarama 2022 Gatuna yongera gufungurwa.

 

Ni itangazo kandi ryasubijwe na Guverinoma ya Uganda yashimye iy’u Rwanda kuri iki gikorwa gikomeye ikoze cyo kuzahura umubano w’Ibihugu byombi umaze igihe urimo igitotsi.

 

Gufungura umupaka wa Gatuna, byakurikiwe n’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda yagiriye mu Rwanda akakirwa na Perezida Kagame Paul.

 

Gusa Guverinoma y’u Rwanda yaburiye Abanyarwanda kutumva ko nubwo Umupaka wa Gatuna ufunguwe batekereze ko ibibazo birangiye.

 

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda atangaza ko ifungurwa rya Gatuna ari intambwe nziza yo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda ariko ko ibibazo bitarakemuka burundu, agasaba Abanyarwanda bifuza kujya muri iki Gigugu cy’abaturanyi, gushishoza.

 

Aganira na RBA, Mukuralinda yagize ati “Abantu babifate nk’intambwe itewe ariko ntibabifate nk’aho ibibazo bihise bivaho. Iki kintu rwose ni icyo kwitondera, ni icyo gushishozaho.”

 

Muri Werurwe 2019 ni bwo Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga Umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda; ni nyuma y’uko rwari rwatangije imirimo yo kuwusana ariko biza guhurirana n’uko rwashinjaga iki gihugu cy’igituranyi gushyigikira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo no gufunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ntibagezwe imbere y’ubutabera.

 

Ingaruka zatewe n’ifungwa ry’uyu mupaka ziganjemo izijyanye n’ubukungu. Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda bwasubiye inyuma cyane kubera uwo mubano mubi. Nko muri Mata 2019, Uganda yinjije ibihumbi 40$, naho muri Kamena yinjije ibihumbi 60$.

 

Hagati ya Kamena 2019 na Kamena 2020, amafaranga aturuka mu byo u Rwanda rwohereza muri Uganda yavuye kuri miliyoni 131,8$ agera kuri miliyoni 5.1$ .

 

Mbere y’umwuka mubi, u Rwanda rwoherezaga muri Uganda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 61 z’amadolari mu gihe Uganda yoherezaga mu Rwanda ibicuruzwa bya miliyoni 212 z’amadolari ku mwaka.