Miss USA muri 2019 yapfuye yiyahuye ku igorofa ndende cyane

Miss USA muri 2019 yapfuye yiyahuye ku igorofa ndende cyane

Jan 31,2022

Cheslie Kryst wabaye Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika 2019, yiyahuye asimbutse inzu yo guturamo [Apartment] ahita yitaba Imana.

 

Uyu mukobwa w’imyakaa 30 y’amavuko yashizemo umwuka mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022 nk’uko byemejwe na Police. Yasimbutse inyubaho iherereye muri Manhattan mu Mujyi wa New York. 

 

Umuryango we wasohoye itangazo rimenyesha ko Kryst yitabye Imana. Bati “Tubabajwe no gutangaza ko uw’igikundiro wacu Cheslie yitabye Imana.”

 

Bavuze ko umukobwa wabo yabayeho ubuzima bwubaka abandi binyuze mu bwiza bufite intego. Ko yaranzwe n’urukundo, ubuzima bwuzuye ibyishimo kandi abera abandi umucyo mu minsi ye y’ubuzima bwe bwose.

 

Mbere y’uko yitaba Imana, uyu mukobwa yari yashyize ifoto kuri konti ye ya Instagram agira ati “Uyu munsi uguhe amahoro no kuruhuka by’iteka.”

 

CNN ivuga ko Kryst yari asanzwe ari umunyamategeko warahiriye gutanga ubutabera muri Amerika. Afite impamyabumenyi ebyiri y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza zirimo Wake Forest University na Kaminuza yo mu Majyepfo ya Carolina.

 

Uyu mukobwa yari asanzwe anakora kuri Televiziyo yitwa Extar. Ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru bwatangaje ko Cheslie atari umufatanyabikorwa gusa, ahubwo yari umwe mu muryango mugari wabo, bavuga ko bashenguwe n’urupfu rwe.

 

Zozi Tunzi wabaye Nyampinga w’Afurika y’Epfo yanditse kuri konti ye ya Instagram agaragaza amafoto n’amashusho yafashe mu bihe bitandukanye ari kumwe na Cheslie Kryst witabye Imana.

 

Zozi yavuze ko umubabaro watashye umutima we, kuko yari amaze iminsi avugana cyane nawe amubwira ko agiye kumwohereza amafoto y’imyenda azambara ku munsi w’ubukwe na gahunda y’uko buzagenda n’aho buzabera.

Yavuze ko uyu mukobwa avuze buri kimwe mu buzima bwa benshi, kandi ko atazibagirana mu mitima yabo yafashije nabo yagiriye inama. Avuga ko azakomeza kuzirina ubuzima yabayeho ibihe n’ibihe. Ati “Uruhukire mu mahoro nshuti.” Cheslie Kryst wabaye Nyampinga wa Amerika yitabye Imana ku myaka 30 y’amavuko

 

Police yatangaje ko uyu mukobwa yasimbutse inyubaho iherereye i Manhattan mu Mujyi wa New York