Ibyo ukwiye kwitwararika igihe ugiye guhura n'umukunzi wawe bwa mbere kugirango utsindire umutima we

Ibyo ukwiye kwitwararika igihe ugiye guhura n'umukunzi wawe bwa mbere kugirango utsindire umutima we

Jan 31,2022

Mu gihe ugiye guhura n'uwo wakunze ku nshuro ya mbere hari uko ugomba kwitwara, ibyo ugomba kuvuga n’ibyo utagomba kuvuga kugira ngo uwo wihebeye atakunyuzamo ijisho bityo ntabe acyikubonye nk'uwo yakunda. Menya ibintu 10 ukwiriye kwitaho ugiye guhura n'uwo wakunze.

 

Menya ibintu 10 ukwiriye kwitaho mugihe ugiye guhura bwa mbere n'uwo wakunze:

 

1. Mbere yo kujya guhura n'ushobora kuzakubera umukunzi, banza urebe ko ukeye rwose, urebe ko inzara ziciye, wiyogoshesheje cyangwa wasokoje neza, woze mu kanwa kandi  ko imyambaro yawe itunganije.

 

2. Gerageza kugera aho mugomba guhurira ku isaha mwavuganye, cyangwa se mbere yaho gatoya. Mugihe ubona ko uri bwice gahunda, gerageza kubimumenyesha mbere bityo azagufata nk’umuntu ugira gahunda kandi uzi icyo ashaka.

Soma:

Abakobwa gusa: Niba akwandikira aya magambo ntabwo agamije ko muryamana ahubwo aragukunda cyane

3. Niba mumaze guhura, zimya telefone yawe cyangwa uyishyire muburyo budasakuza (Silencieux), kandi wirinde gukomeza kuyikinisha wohereza cyangwa usoma ubutumwa bugufi n'abandi. Niba ukeneye gukoresha telefone byihutirwa, musabe akanya gatoya kandi wirinde kuyitindaho, bizatuma abona ko wahaye agaciro umwanya murimo.

 

4.  Gerageza kugaragaza ikinyabupfura mu mwanya wose muramarana, kuko bizamutera ingufu zo kukwiyumvamo no kukubonamo umuntu ufite umumaro.

 

5. Niba murimo gufata amafunguro, irinde kuvugana ibiryo mu kanwa kandi urye umunwa wawe ubumbye kugira ngo utabangamira uwo muri kumwe akagufata nk'umunyamusozi utagira ikinyabupfura.

 

6. Irinde cyane kwiharira ijambo ahubwo ugerageze no gutega amatwi uwo muri kumwe, kandi wirinde kwinjira mu buzima bwe bwihariye. Ibi bizatuma agufata nk'umuntu ushyira mugaciro kandi agakora ibimureba.

Soma:

Ibimenyetso byakwereka ko umukobwa agukunda by’ukuri

7. Ntabwo ari byiza ko utegereza ko umukobwa mwahuye ariwe wishyura ibyo mwakoresheje bwa mbere, kuko ibi bigaragaza ko mushobora kutazongera guhura, kereka gusa ariwe ubyisabiye.

 

8. Irinde cyane kuba wasinda kuko abantu benshi ntibakunda abantu batazi kwigenzura mubyo bakora.

 

9. Irinde kumara umwanya munini utavuga, ahubwo ushake ibyo muza kuvuganaho mbere y'uko muhura.

 

10. Irinde kuzana ibiganiro rusange nk'imyemerere, politike n'ibindi kuko ushobora gusanga mutabihuje bikaba byabangamira urukundo rwanyu rwendaga kuvuka.

 

Src:www.Lovetips.com