Umukobwa akomeje kuvugwa cyane nyuma y'uko abujije umukunzi we gutera ivi ngo amwambike impeta akaba ari we upfukama - AMAFOTO

Umukobwa akomeje kuvugwa cyane nyuma y'uko abujije umukunzi we gutera ivi ngo amwambike impeta akaba ari we upfukama - AMAFOTO

Jan 31,2022

Nk'uko bimenyerewe muri iyi minsi iyo umusore agiye kwambika umukobwa impeta ibizwi nko gutera ivi, umusore niwe upfukama agasaba umukobwa ko yamwemerera bakabana akaramata. Ibi si ko byagenze muri Nigeria ubwo umusore yatunguraga umukunzi we agiye kumwambika impeta kuko umukobwa ariwe wahisemo gupfukama bakamwambika impeta.

 

Mu gihugu cya Nigeria ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacicikanye amafoto y’umukobwa witwa Inatimi Joy wahisemo gupfukama ubwo umukunzi we yari agiye kumwambika impeta mu ruhame.

 

Aya mafoto yashyizwe ku rubuga rwa Facebook n’umukunzi w’uyu mukobwa witwa Ineintiemo Michael Suotongha ubwo yerekaga inshuti ze uko ibirori byo kwambika impeta umukunzi we byagenze.

Soma n'iyi: Abubatse: Dore uburyo watermelon yagufasha gushimisha umugore wawe cyangwa umugabo wawe mu buriri uyu munsi

Uwitwa Gborienemi Mark Charles II mu butumwa yatanze kuri iyi nkuru ku rubuga rwa Facebook yatangaje ko muri ibi birori umukobwa yabujije umusore gupfukama, ibizwi nko gutera ivi ubwo yari agiye kumwambika impeta ahubwo aba ariwe upfukama mu cyimbo cy’umusore.

Soma n'iyi: Dore ibintu byagufasha gutereta umukobwa ugira isoni ukegukana umutima we

Yakomeje avuga ko umukobwa yavuze ko mu muco wabo nta musore wari ukwiye gupfukamira umukobwa. Uyu mukobwa Joy kandi yavuze ko umukunzi we amufata nka nyiri urugo bityo atari akwiriye gupfukama ngo amwambike impeta.

Joy yahisemo gupfukama ubwo umukunzi we yari agiye kumwambika impeta

 

Uyu mukobwa ubwo umukunzi we yamutunguraga agiye kumwambika impeta yagize ati: “Ndakwinginze ntumpfukamire…Umusore gupfukamira umukobwa bihabanye n’umuco wacu. Umuco wo mu mahanga ntabwo uzigera uhindura ko uri nyiri rugo.”

Soma n'iyi: Dore ibintu 7 byagufasha kwigarurira umutima w'uwo ukunda akaguhoza ku mutima

Mu butumwa butandukanye bwatanzwe kuri iyi nkuru abatari bacye bakunze ibyo umukobwa yakoze ndetse bakeza aba bombi banabifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo batangiye rwo kwitegura kubana nk’umugabo n’umugore.