Ijambo rya nyuma Joseph Habineza yavuze mbere yo gupfa

Ijambo rya nyuma Joseph Habineza yavuze mbere yo gupfa

Jan 31,2022

Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo kuva mu 2004 kugeza mu 2011 yapfuye gusa hari inama yasize atanze kuri Twitter mu butumwa bwe bwa nyuma kuwa 17 Kanama 2021.

 

. Amb. Joseph Habineza yatabarutse

. Joseph Habineza yishwe n'uburwayi

. Ijambo rya nyuma rya Joseph Habineza wamamaye nka Mr Joe

 

Ubutumwa bwa Joe nk'uko urubyiruko rwakunze kumwita, buratanga inama ku bantu bamwe batakaza icyizere, bakumva bararambiwe ku byo baba bategereje.

Ubutumwa bwe buragira buti "Imitekerereze yagize ubunararibonye bushya, ntiyasubira inyuma ngo ibeho nko bihe bya kera. Gukira ibikomere si ikintu kiba buri joro, ahubwo ni ukomora buri munsi ububabare, ni ugukiza ubuzima bwawe buri munsi. Ibyawe ni ibya we ntaho bijya. Gira ugutegereza, Imana iriho."

Yakomeje agira ati "Turi imbata z'ibyo twemerera ngo bigenge ubuzima bwacu."

Joe yitabye Imana nyuma y’icyumweru yizihije imyaka 33 yari amaze ashakanye n’umufasha we, Kampororo Kajyambere Justine.

Yapfuye azize uburwayi bivugwa ko yabanje kwivuriza muri Nigeria, byanze ajya muri Kenya akaba ari naho yapfiriye.

Amb. Habineza yapfuye afite imyaka 57 y’amavuko.