Real Madrid izahemba Mbappe akayabo kazatuma aba uwa mbere uhembwa menshi ku isi

Real Madrid izahemba Mbappe akayabo kazatuma aba uwa mbere uhembwa menshi ku isi

Feb 01,2022

Nk’uko amakuru abitangaza, Ikipe ya Real Madrid yemeye kwishyura Kylian Mbappe umushahara w’ibihumbi 800,000 by’amapawundi buri cyumweru ubwo azaba ayerekejemo mu mpeshyi.

 

Uyu mukinnyi w’icyamamare ukinira Paris Saint-Germain, yanze kongerera amasezerano mashya iyi kipe kugira ngo yerekeze muri Real Madrid akunda cyane

 

Iyi kipe y’igihangange yo muri Espagne imaze igihe kinini yifuza uyu rutahizamu, ariko yiteguye kumusinyisha mu mpeshyi ku buntu.

 

Mbappe ufite imyaka 23, ubu yemerewe kuvugana n’andi makipe dore ko yinjiye mu mezi atandatu ya nyuma y’amasezerano ye muri PSG.

 

Nk’uko Bild ibitangaza, ngo yemeye gusinyira Real Madrid amasezerano afite agaciro ka miliyoni 41.6 z’amapawundi ku mwaka.

 

Nta kintu kizatangazwa kuri ubu bwumvikane kugeza ubwo umukino uzahuza aya makipe yombi muri 1/16 cya Champions League uzaba urangiye.

 

Aya makipe yombi azahurira i Paris ku ya 15 Gashyantare, mbere yo kongera guhangana mu murwa mukuru wa Esipanye ku ya 9 Werurwe.

 

Biteganijwe ko itangazo ry’imbanzirizamasezerano rizatangazwa nyuma y’iyi mikino ikomeye.

 

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, perezida wa Real Madrid, Florentino Perez, yavuze ko icyemezo cya PSG cyo kwanga miliyoni 170 z’amapawundi batanze mu kugura Mbappe mu mpeshyi ishize ari ’ubusazi’.

 

Yatangarije umunyamakuru wo muri Espagne Ramon Alvarez ati: "Igihugu gifite iriya kipe ngo ntikigurisha abakinnyi bayo. Ni ubusazi.

 

"Ubu twatanze miliyoni € 200 (£ 170) ku mukinnyi umwe ariko ntibamugurisha. Iyo abakinnyi barangije amasezerano yabo ni byiza."

 

Mbappe ntabwo yahishe icyifuzo cye cyo kwinjira muri Real Madrid.

 

Yabwiye RMC mu Kwakira ati: "Nasabye kugenda, kubera ko kuva ntarashakaga kongerera amasezerano, nifuzaga ko iyi kipe ibona amafaranga yo kungura kugira ngo bazane umusimbura mwiza."

 

“Iyi kipe yampaye byinshi, buri gihe nahoraga nishimye mu myaka ine maze hano, kandi n’ubu ndacyahari Nabivuze kare bihagije kugira ngo ikipe igire icyo ibikoraho. Narababwiye nti nimutemera ko ngenda nzahaguma."

 

Nubwo havugwa ibyo kugenda, Mbappe akomeje gutsinda ibitego byinshi muri iyi shampiyona.

 

Uyu wahoze muri AS Monaco amaze gutsinda ibitego 19 mu mikino 28, mu gihe amaze gutanga imipira 16 yavuyemo ibitego.