Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 bashya iheruka gusinyisha harimo n'umunya-Cameroon DINDJEKE

Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 bashya iheruka gusinyisha harimo n'umunya-Cameroon DINDJEKE

Feb 01,2022

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Gashyantare 2022,Rayon Sports yerekanye abakinnyi bashya yasinyishije barimo rutahizamu Mael DINDJEKE ukomoka muri Cameroun.

 

Mael Dinjeke yasinye muri Rayon Sports nyuma yo kumara ibyumweru bibiri mu igeragezwa, ashimwa n’abatoza. Avuye muri PWD Social Bamenda yo muri Cameroun.

Uyu rutahizamu aje asanga undi Rutahizamu w’Umugande Musa Essenu nawe uheruka kuza muri iyi kipe.

 

Iyi kipe kandi yerekanye ku mugaragaro Ishimwe Kevin wayisinyiye amasezerano y’amezi 6 na Bukuru Christophe wayihozemo mbere yo kwerekeza muri APR FC yamwirukanye.

 

Ku munsi w’ejo nibwo hategerejwe kwerekanwa umutoza mushya witwa Jorge Manuel da Silva Santos bakunda kwita Jorge Jorge Paixão.

 

Nubwo benshi bari biteze ko Rayon Sports izasinyisha uwitwa Emanuel dos Santos Martins Silva ufite amateka akomeye kuko yakinnye muri FC Porto ndetse akanatoza mu Barabu,uyu munsi nibwo hamenyekanye ko habayeho kwibeshya ahubwo ari Bwana Jorge Manuel da Silva Santos nawe ukomoka muri Portugal.

 

Jorge Paixão yageze mu Rwanda ari kumwe n’umwungiriza we Pedro uzaba ushinzwe kongera imbaraga.

 

Byitezwe ko aba batoza bombi bazerekwa itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu saa 14H00 batangire imirimo saa 15H00 mu Nzove.

 

Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 icyarimwe yasinyishije barimo Dindjeke,Bukuru na Ishimwe.

 

Soma n'iyi: Abubatse: Dore uburyo watermelon yagufasha gushimisha umugore wawe cyangwa umugabo wawe mu buriri uyu munsi