Umusore yahuye n'uruva gusenya ubwo yageragezaga kwambikira umukunzi we impeta mu rusengero - AMAFOTO

Umusore yahuye n'uruva gusenya ubwo yageragezaga kwambikira umukunzi we impeta mu rusengero - AMAFOTO

Feb 01,2022

Umusore yahuye nuruva gusenya ubwo yatunguraga umukunzi we barikumwe murusengero ashaka kumwambika impeta amusaba ko yazamubera umugore.

 

Ibi byabereye murusengero ruherereye muri Kenya nkuko tubikesha ikinyamakuru Nairobi News.

 

Umusore yatunguye umukunzi we atera ivi ashaka kumwambika impeta murusengero umukobwa yanga kuyambara amusebereza imbere ya Pasiteri

Uyu musore usanzwe ari umukristu muri uru rusengero bivugwako yari yavuganye na Pasiteri wari uyoboye amateraniro amubwirako ashaka gutungura umukunzi we akamwambika impeta ya fiyansaye.

Pasiteri yafashije uyu musore maze abaha umwanya ahamagara umukobwa aza imbere aho abakristu bose bamwitegeye.

 

Umukobwa akimara kugera imbere, umusore nawe yaje yitwaje impeta ahita akubita ivi hasi asaba uyu mukunzi we ko yakwemera kwambara impeta ishimangira urukundo rwabo ndetse akazemera kumubera umugore.

 

Uyu mukobwa yabaye nk’utunguwe arabanza abitekerezaho niko guhita asubira inyuma ndetse ahita asohoka muri uru rusengero asiga umusore yicaye hasi afashe impeta mu ntoki yumiwe.

 

Aba bombi vuvugwako bari bamaze imyaka 2 n’igice bakundana.

 

Umusore yasigaye yumiwe ubwo umukobwa yari yanze kwambara impeta ye. Ntiyumvaga ibimubayeho.

Soma n'iyi: Abubatse: Dore uburyo watermelon yagufasha gushimisha umugore wawe cyangwa umugabo wawe mu buriri uyu munsi