Dore ibyo ugomba gukora n'ibyo kwirinda kugirango urinde uruhu rwawe gusaza imburagihe

Dore ibyo ugomba gukora n'ibyo kwirinda kugirango urinde uruhu rwawe gusaza imburagihe

Feb 03,2022

Kurinda uruhu gusaza, mbere yo kuba watekereza imiti itandukanye n’ibindi bikoreshwa mu kururinda gusaza, hari ibintu bisanzwe ushobora kwikorera ubwawe ukaba warinda bimwe mu bimenyetso byerekana gusaza k’uruhu kuba byatangira kukugaragaraho.

 

Niba nawe uri mu batangiye kubona ibimenyetso byo gusaza ku ruhu rwawe; ibi bishobora kuba uruhu ubona rutangiye gukweduka, iminkanyari, kwipfunyarika k’uruhu rwo ku maso n’iminwa n’ibindi bigaragaza gusaza. Hari inama wakurikiza ukaba wakwirinda ibi byose.

 

Bimwe mubyo wakwikorera mu kurinda uruhu gusaza:

Irinde kujya ku zuba ryinshi

Izuba riza ku mwanya wa mbere mu bintu bitera cg byongera iminkanyari. Mu rwego rwo kurinda uruhu rwawe gusaza, irinde kujya ku zuba ryinshi, mu gihe ari ryinshi cyane ni byiza kuguma aho ritakugeraho cyane. Ikindi ushobora gukora ni ukwambara amataratara arinda izuba (sunglasses) igihe ugiye ku zuba ryinshi.

 

Kunywa amazi menshi ahagije

Umwuma mu mubiri uza ku mwanya wa kabiri mu byongera iminkanyari cyane. Mu rwego rwo gutuma uruhu rwawe ruhora ruherereye kandi rukagumana ubushobozi bwo gukweduka, rukeneye amazi ahagije buri munsi. Iyo umubiri wawe udafite amazi ahagije, uturemangingo dutangira gukanyarara bityo iminkanyari igatangira kugaragara ku ruhu hanze.

. Uko Warinda Uruhu Gusaza

. Ibyo Ugomba Kwirinda

. Uko Wagira Uruhu Rutoshye

. Uruhu Rukeye

 

Niba umukobwa agukorera kimwe muri ibi bintu 5 kurayo amaso kuko nta mukobwa ubikorera umusore akunda by'ukuri

Niba umukobwa agukorera kimwe muri ibi bintu 5 kurayo amaso kuko nta mukobwa ubikorera umusore akunda by'ukuri

 

 

Kunywa amazi ahagije birinda uruhu gusaza 

Kunywa amazi, hagati ya litiro 1 n’2 bizarinda uruhu rwawe gusaza mu buryo butangaje

 

Gusinzira bihagije

Iyo uryama igihe gito cg kidahagije, umubiri utangira gukora imisemburo ya cortisol – uyu musemburo ugabanya uturemangingo tw’uruhu. Iyo uryamye amasaha ahagije umubiri ukora umusemburo uzwi nka Human Growth Hormone (HGH), ufasha uruhu guhorana ubushobozi bwarwo; nko gukweduka, guhora rutoshye bityo ntiruzane iminkanyari. Gusinzira amasaha ahagije bizakurinda kandi guhora wumva unaniwe n’uruhu rwawe ruhore rukeye.

Kurya indyo yuzuye

Kurinda uruhu gusaza ni ingenzi cyane kurya ibikungahaye kuri vitamin, cyane cyane vitamin E. Mubyo urya, ni ngombwa kwibanda cyane ku mboga, imbuto n’utubuto duto kuko birinda gusaza, kubera bikize cyane ku birinda n’ibisohora uburozi mu mubiri (antioxidants).

Dore ibiribwa byagufasha kugira amaso meza yera kandi mazima

Dore ibiribwa byagufasha kugira amaso meza yera kandi mazima

 

 

 

Irinde stress n’ibishobora kuyigutera byose

Igihe cyose ugize stress umubiri usohora umusemburo wa cortisol, ugabanya imikaya y’ingirangingo ziri munsi y’uruhu. Ibi bituma uruhu rwawe rusaza byoroshye ndetse n’iminkanyari ikaza vuba.

Niba ushaka kurinda uruhu gusaza, irinde stress n’ibiyigutera byose

 

Koga mu maso n’amasabune kenshi cyane

Isabune n’ibirungo bimwe na bimwe bigabanya ibisanzwe birinda uruhu n’ibituma ruhora ruhehereye birinda iminkanyari. Uko wogamo kenshi n’isabune niko ugenda ubigabanya cyane. Ni byiza guhitamo isabune woga mu maso, ukurikije niba irimo moisturisers.

Mu gihe cyose wiriwe ku zuba cg wisize ibindi byinshi ni ngombwa koga mu maso mbere yo kuryama.

 

Irinde kunywa itabi

Itabi rigira ibibi byinshi bitandukanye ku buzima nkuko twagiye tubibona, ritera kandi uruhu gusaza mu buryo bwihuse binyuze mu kugabanya amaraso n’intungambiri bigera ku ruhu. Ibi bituma uruhu rutakaza ubushobozi bwo gukweduka no koroha. Kunywa itabi kandi bituma iminkanyari iza vuba, munsi y’amaso ndetse n’iminwa igasaza cyane.

Mu gusoza, ibi nibyo by’ingenzi wagakwiye kuzirikana mu gihe wifuza kurinda uruhu gusaza. Mu gihe uteganya gukoresha ibintu bitandukanye bikoreshwa mu kurinda uruhu gusaza, ni byiza kubanza kugisha inama muganga uzobereye mu ndwara z’uruhu (dermatologist), akaba yakugira inama y’imiti wakoresha.

 

Dore indwara zirimo n'izikomeye ndetse n'ibyago 10 waba wirinze uramutse unyweye umucyayicyayi mu buryo bukwiye

Dore indwara zirimo n'izikomeye ndetse n'ibyago 10 waba wirinze uramutse unyweye umucyayicyayi mu buryo bukwiye

 

 

Amataye ya miss Pamella ukundana na The Ben yongeye    kunyeganyeza instagram - AMAFOTO