AFCON2022: Kapiteni wa Cameroon yanenze bikomeye Muhamed salah habura amasaha make ngo bahurire muri 1/2

AFCON2022: Kapiteni wa Cameroon yanenze bikomeye Muhamed salah habura amasaha make ngo bahurire muri 1/2

Feb 03,2022

Kapiteni wa Kameruni, Vincent Aboubakar, avuga ko atakanzwe n’imikinire ya Mohammed Salah wo mu Misiri barahangana kuri uyu mugoroba muri 1/2 cy’igikombe cya Afurika.

 

Uyu rutahizamu wa Kameruni, Vincent Aboubakar, yafashe icyemezo cyo kunenga Mohamed Salah habura amasaha make ngo bahure na Misiri muri kimwe cya kabiri kirangiza mu gikombe cya Afurika.

Soma n'iyi: Abakobwa: Ibiribwa byoroshye kubona warya bigatuma ugira ikibino kinini kandi giteye neza

Benshi babona ko uyu mukinnyi ba Liverpool ari umwe mu bakinnyi beza ku isi muri iki gihe, nyuma yo gutangira shampiyona neza ku ruhande rwa Jurgen Klopp.

 

Uyu rutahizamu wa Kameruni, Aboubakar yashimangiye ko atakunze cyane imikinire ya Salah kubera ko atarema uburyo bwinshi mu mukino.

Soma n'iyi: Abakobwa: Niba umusore mukundana yujuje ibi bintu 7 ntuzabe umwana ngo agucike

Yagize ati

"Ntabwo anshimisha cyane.Mbivuze neza kuko ndi umuntu w’inyangamugayo kandi mfite uburyo bwanjye mbonamo ibintu.Abaye yaranshimishije, nabivuga. Ariko ntabwo anshimisha cyane.

N’umukinnyi mwiza, atsinda ibitego byinshi ariko ntatanga ibintu byinshi mu mukino. Birumvikana ko akora ibintu byiza muri Premier League kuko amaze imyaka myinshi akina mu makipe akomeye. Ni umukinnyi mwiza ariko ntari ku rwego rwa bamwe nka Mbappé "

 

Kameruni ikwiye kwizera ko ibitekerezo bya Aboubakar bitaza gutuma Salah yigaragaza mu mukino barahura.

 

Aboubakar ameze neza cyane muri AFCON2021 kuko amaze gutsinda ibitego bitandatu,afasha igihugu cye cyakiriye irushanwa kugera muri kimwe cya kabiri.