Byinshi kuri Soleil wo muri Bamenya ufite umukundara w'umukara muri Karate, akaba umukinnyi wa filimi, umucuruzi wabyize, umunyamakuru... - AMAFOTO

Byinshi kuri Soleil wo muri Bamenya ufite umukundara w'umukara muri Karate, akaba umukinnyi wa filimi, umucuruzi wabyize, umunyamakuru... - AMAFOTO

Feb 04,2022

"Ikintu karate yamfashije, yampaye kwigirira icyizere, ikinyabupfura, gukora cyane, kubaha, kwisanzura no kwirinda, ni byinshi.." Ibi ibitangazwa na Uwase Delphine uzwi nka Soleil muri filime y'uruhererekane yitwa Bamenya, wamaze gutangiza ishuri ry'imikino njyarugamba ryitezweho gutinyura igitsinagore ku bijyanye no kwitabira Siporo.

. Soleil muri Bamenya yahishuye byinshi ku buzima bwe

. Ni umunyamakuru, umucuruzi, umukinnyi wa Filime n'umukinnyi wa Karate

. Soleil Wo Muri Bamenya Afite Umukundara W'umukara Muri Karate. Byinshi Kuri We Utari Uzi - AMAFOTO

Amazina ye asanzwe ni Uwase Delphine, ariko benshi bamuzi nka Soleil nk'izina yitwa muri Filime Bamenya akinamo ari umugabo wa Kanimba. Azwi kandi nka Ortha dore ko ari ryo zina yitwa kuri Instagram [Orthauwase] akurikirwaho n'abarenga ibihumbi 12.5. Atuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, ariko akaba akomoka mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana.

 

Uwase amaze imyaka 15 akina umukino wa karate afitemo 'Umukandara w'umukara'

 

Uwase ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga, umucuruzi wanabyize muri Kaminuza, umu sportif ubirambyemo ndetse unafite umukandara w'umukara muri karate (Ceinture Noire). Mbere yo kwirundurira muri sinema nyarwanda, yakoze n'umwuga w'itangazamakuru kuri Flash Tv. Iyo umusabye kwibwira abatamuzi, agusubiza gutya: "Delphine ndi umunyarwandakazi ukora ibijyanye na Sales and Marketing, nkaba ndi single (ingaragu), nkaba mfite Bachelor's degree in Commerce (Bachelor of commerce) (impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bucuruzi)."

Soma n'iyi: Amataye ya miss Pamella ukundana na The Ben yongeye kunyeganyeza instagram - AMAFOTO

Uwase Delphine avuga ko Soleil abantu bazi muri Bamenya atari we Uwase Delphine wo mu buzima busanzwe. Ati "Soleil wo muri Bamenya aho atandukaniye na Delphine, Soleil ni umugore wubatse ufite umugabo witwa Kanimba ariko Delphine aracyari ingaragu ntarashaka".

Akomeza avuga ko ibintu amaze kungukira muri sinema amazemo imyaka hafi 3 ari incuti nshya ndetse no kuba yaramenye ko afite indi mpano yamutunga, ati "Ibintu nka bibiri nungukiye muri cinema, nungutse inshuti nshya, ndetse byamfashije no kumenya ko impano mfite nayicuruza ikantunga. Filime nkunda ni Operation pacifico".

 


Seleil na Kanimba ni ko bitwa muri filime Bamenya

 

Uwase Delphine avuga ko yatangiye karate mu 2007, akaba afite umukandara w'umukara amaranye imyaka 5. Umukandara w'umukara uhabwa umuntu umaze kuba intyoza ku rwego rwo hejuru muri karate, niwumva uwufite ujye umwubaha. Delphine ati: "Karate nayitangiye mu 2007, mfite Ceinture noire nyimaranye imyaka itanu". avuga ko umukino wa karate amaze kuwungukiramo ibintu byinshi cyane atarondora, ati "Ikintu karate yamfashije, yampaye kwigirira icyizere, Ikinyabupfura, gukora cyane, kubaha, kwisanzura no kwirinda, ni byinshi..".


Avuga ku mpamvu yamuteye kujya mu mikino njyarugamba yagize ati "Impamvu nahisemo gukina iyi mikino nakuze nkunda umukinnyi wa Filime witwa Cynthia Rothrock numvaga nifuza kumera nkawe kubera filime ze nka 'Lady dragon', 'Fight for win', na 'Undefeatable'".

Nubwo amaze imyaka 15 mu mukino wa karate aho afite umukandara w'umukara, Delphine asanga abakobwa n'abagore batitabira imikino njyarugamba bakiri bacye akaba ari nayo mpamvu yatangije ishuri mu rwego rwo kubashishikariza kwitabira iyi mikino. Ati:

 

Abakobwa bafite umukandara nk'uwanjye mu gihugu si benshi kugira ngo tumenye umubare wabo neza ni uko hakorwa ubushakashatsi. Indoto mfite kuri uyu mukino ni ugushishikariza abari n'abategarugori kuwitabira kuko imibare yabo iracyari hasi kandi ntibibe gukina gusa tukanahangamo akazi kadutunga muri uyu mukino.

 Soma n'iyi: Abakobwa: Niba umusore mukundana yujuje ibi bintu 7 ntuzabe umwana ngo agucike

Uwase Delphine ari mu bakobwa bacye mu Rwanda bafite umukandara w'umukara muri karate

 

Uwase Delphine yahamagariye abakobwa n'abagore kwitabira siporo by'umwihariko imikino njyarugamba kuko bazungukiramo byinshi. Aherutse kunyuza ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho yigisha ko umukobwa wize karate adashobora kwamburwa n'ibisambo bishikuza abantu amatelefone n'ibindi. Yatangaje ko yashinze ishuri ry'imikino njyarugamba mu rwego rwo gufasha abakobwa kwirengera, kwigirira icyizere no kurangwa n'ikinyabupfura nk'uko nawe ahamya ko ari bimwe mu byo yungukiye muri karate. 

 

Bitewe n'uko mu masomo ari kwigisha harimo Karate, Taekwondo, Kung Fu, n'indi inyuranye, yabanje gusobanura aho iyi mikino itandukaniye. Ati "Karate na Taekwondo ntabwo ari bimwe, karate ifite inkomoko mu gihugu cy'u Buyapani, Taekwondo yo ikaba ikomoka muri Korea. Taekwondo yibanda cyane ku gukoresha amaguru n'ubuhanga bwo gutera imigeri naho Karate yibanda ku kurwanisha amaboko. Karate bisobanuye 'Empty hand' kwitabara udakoresheje intwaro. Instructor (utanga amabwiriza) muri karate ni we Sensei. Naho muri Taekwondo, instructor yitwa Sa Bum Nim".

 

"Kung Fu ifite technique ihuriraho na Karate. Kung Fu ikaba ari style yoroshye. Karate ishobora gukoreshwa neza mu kwangiza/kunesha uwo muhanganye, mu gihe Kung Fu ikoreshwa mu guhagarika uwo muhanganye. Aerobic ni umwitozo ngororamubiri w'uruhurirane rwa siporo yo kugenda, kwiruka, kunyonga igare no koga mu mazi. Ibi byose bikaba bifasha ikiremwamuntu kugira ubuzima bwiza buzira kurwaragurika". Yavuze ko muri iyi mikino yose, we akunda cyane Karate.

 

Ibyo kwitega ku ishuri Kigali Elite Sports Academy (KESA) ryatashijwe na Delphine (Soleil)

 

Uwase Delphine ati "Yego ni byo koko natangije ishuri Kigali Elite Sports Academy (KESA) riherereye mu isoko rya Kicukiro muri etaje ya 5, hashize amezi 3 turishinze. Twakira ingeri zose abana, ingimbi, abangavu n'abakuze. Intego, twibazaga niba ishuri ryaba ari Source of income (kubyara inyungu) ku mpande zombi ku bagenabikorwa ndetse n'abagenerwabikorwa, ndetse no gukangurira abantu muri rusange ibyiza byo gukora siporo. Muri macye 'nzamura nkuzamure tuzamukane".

 

Yakomeje ati "Ni igitekerezo cyaje ubwo nari nsubiye mu mukino wa karate dore ko nigeze guhagarika kuyikina nk'imyaka igera muri 5 kubera inshingano zindi zitampaga umwanya. Ni bwo twishyize hamwe njyewe na Sensei Nkurunziza Jean Claude tureba ubumenyi dufite umusaruro twabyaza ubwo bumenyi kuko ubumwe ni zo mbaraga. Nk'uko Sensei wacu Niragire Samuel ufite Dan 5 yatureze adutoza kuba abantu bafite intego yatubwiraga ko karate uyikora nayo ikagukora. Tunamushimira cyane ko yatureze neza".

 

Ibintu abakobwa bungukira mu kwitabira imikino njyarugamba mu mboni za Delphine

 

Delphine ufite umukandara w'umukara muri karate na Dan imwe, aragira ati "Umukobwa, ikintu yungukira muri iyi mikino ni Self-Defense (kwirwanaho), Self-confidence (kwigirira icyizere), Self-esteem (kwiyubaha), Self- preservation (kwikingira), General level of fitness (kugira ubuzima bwiza kurushaho) no kugira imyifatire iboneye. Ntabwo ari ukuba ibishegabo nk'uko bikunzwe kuvugwa. Bifasha kuba indashyikirwa mu mibanire n'abandi no mu bikorwa bya buri munsi, kudatakaza icyerecyezo n'intego ndetse no kugira indangagaciro bwite".

 

Uwase Delphine yavuze ko mu rugendo rwo gusobanura akamaro ka siporo by'umwihariko imikino njyarugamba ku b'igitsinagore, hakenewe ubufasha bwa Minisiteri ya Siporo. Yasoje ikiganiro twagiranye agenera ubutumwa abafite imyumvire y'uko gukora siporo ari uguta umwanya. Ati "Icyo nabwira abumva ko gukora siporo ari uguta umwanya, gushaka ni ugushobora kandi icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi. Mbere ya byose basobanukirwe ibyiza byo gukora siporo nibabimenya iyo myumvire izacika, murakoze".

 

Yasabye abakobwa kwitabira imikino njyarugamba kuko magingo aya ubwitabire bukiri hasi. Ati "Abakobwa mu kwitabira imikino njyarugamba, ubwitabire buracyari hasi, ariko ni rwo rugamba turiho kuko biterwa no kuba badasobanukiwe cyangwa bafite amakuru atari yo kuri iyi mikino kandi iyo batuganye tubaha ubusobanuro n'ubumenyi bwimbitse kuri iyi mikino dukina myiza cyane".

Uwase hamwe na Sinzi Tharcisse wubashywe cyane mu Rwanda mu mukino wa karate

 

Delphine hamwe na Bozongere Rosine wamamaye muri City Maid nawe wiyemeje gukina umukino wa karate

 

 

Delphine arangamije kongera umubare w'abakobwa bakina karate kuko bakiri bacye

 


Soleil ari mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane mu Rwanda

 

Delphine ababazwa no kuba abakobwa batitabira ku bwinshi umukino wa karate n'ukuntu yasanze ari mwiza cyane

 

Delphine ni inshuti y'akadasohoka n'umunyamakuru Joselyne wa B&B Fm Umwezi

 

Yiyemeje gufatanya sinema n'umukino wa karate

Soma n'iyi: Dore ibimenyetso 7 bizakwereka ko vuba cyane umukunzi wawe agiye kugusimbuza undi! Igengesere

Src: inyarwanda