Dore ibintu wakora urukundo rwawe rukakuryohera kurusha urwo ujya ubona muri filimi z'igihinde

Dore ibintu wakora urukundo rwawe rukakuryohera kurusha urwo ujya ubona muri filimi z'igihinde

Feb 05,2022

Ku bantu mwakuze mureba filime, muribuka ko mwabonaga abagore bafatwa nk’abamikazi naho abagabo bakaba abami muri iyi ngombyi y’urukundo. N’ubwo wabibonaga cyangwa ukibibona ntabwo biguha ishusho y’uko wabigenza ngo ugire ibyishimo bidashira. Ni yo mpamvu tuje kugufasha, wowe usabwe gukora ibyo usoma muri iyi nkuru.

. Ibintu 9 byoroshye cyane wakora mu rukundo rwawe rukaryoha cyane kurenza urwo ubona muri firime z’igihinde

. Uko wakuza urukundo rwawe rukaba inganzamarumbo

. Ibintu wakora ugatuma mwembi muhora muryohewe n’urukundo

. Ibintu byagufasha kuryoshya urukundo rwawe n’umukunzi wihebeye

. Ibintu byatuma umukunzi wawe agukunda kurushaho ndetse akakwimariramo

. Gerageza kuganira n’umukunzi wawe! Mubwire impinduka yakuguzeho mu buzima bwawe

 

Nta n’umwe ubasha gusoma intekerezo mu bantu bose. Ikindi abantu bose. Ntabwo abantu bose ari abahanga mu kumenya gusoma intekerezo z’abandi ngo bamenye ko imico yabo hari ingaruka nziza cyangwa mbi yabagizeho. Aha ni ho uzahera umubwira uko umwiyumvamo n’uko umubona muri rusange, atari ukumunenga ahubwo umutaka. Niba ukeneye ko ahinduka nanone mubwire aho intege nke ziri bizatuma yikosora areke kugufata nk’umukunzi gusa ahubwo agufate nka mwarimu we umuyobora. Mutangire gukina filime yanyu.

Abubatse: Dore uburyo watermelon yagufasha gushimisha umugore wawe cyangwa umugabo wawe mu buriri uyu munsi

Abubatse: Dore uburyo watermelon yagufasha gushimisha umugore wawe cyangwa umugabo wawe mu buriri uyu munsi

Niba hari ikintu mutavugaho rumwe , cisha make umwumve mbese witware nk’umuntu uje gukemura ikibazo

Gerageza kwikura mu kibazo ujye hanze witware nk’uwitegereza wifate nk’uje kugikemura aturutse hanze. Ibi nubikora bizatuma ubona igitekerezo cy’umukunzi wawe umwumve. Ibi nubitekereza urasanga warigize kubibona muri filime warebye cyane cyane iy’urukundo, aho bombi birindaga gushwana ahubwo bakemura ibibazo byabo bucece bakubaka inkuru yabo kugeza irangiye.

 

Abantu benshi iyo bigeze mu ntonganya babifata nk’intambara y’isi, mbese bagashyiramo imbaraga zose ngo bagaragaze ko bakomeye mu bitekerezo, nyamara mu rukundo ntabwo intambara z’amagambo zikora.

 

Umukunzi wawe muhe umwanya wose wawe! Mwiteho nk’aho wowe utariho

Iyibagirwe! Nituvuga gutya wenda uratekereza ko dukabije, gusa niba ushaka gukunda umuntu nk’aho ari we si yawe, mbese nk’umwamikazi wawe, wowe urasa n’uwiyibagiwe. Abahanga mu mibanire (Relationship Experts) bagaragaje ko umwanya umara utekereza umuntu ari wo ugaragaza ingano y’urukundo umufitiye. Imiryango 20 mu muryango 100 iratandukana ku isi kubera ko nta mwanya ihana, aho usanga akazi no kwifata nk’abaziranye bibahuma amaso. Ihirwe ryose ubonye rikoreshe uko ryakabaye!.

Image

Abakobwa: Niba ubona ibi bimenyetso mu rukundo rwawe, ikiza ni uko uwo musore wamusiga hakiri kare atarakubabaza birenze

Muganire ku ntego z’urukundo rwanyu mu gihe cy’umwaka, mushake n’uburyo muzazigeraho !

Benshi iyo bumvise ijambo ‘Intego’ ntibaryumva mu mwanya w’umubano, gusa nk’uko ugira intego z’impano yawe, ni nako ugomba kugira intego z’urukundo rwawe mu gihe runaka muri kumwe. Ese murashaka gushyingiranwa? Murashaka kugura inzu se? Kugira abana? Gutemberera ahantu hakure? Biba byiza gusangira intego ni bwo muzaba mu rukundo rurambye akaba umwamikazi, ukaba umwami. Akenshi wibazaga uko ziriya nkundo zo muri filime zikura zikagukora ku mutima ariko nukora iki kintu nawe uzaba utanze igitekerezo cyawe.

 

Ha icyubahiro umubano mufitanye

Ntugafate umubano wawe minenegwe. Rimwe na rimwe abantu benshi barishima bakibagirwa gushimisha abo bakunda, gusa nk’uko twabivuze kuri 4 , numukunda kurusha uko wikunda uzamenya ko nawe akeneye ibyishimo bitume umuteganyiriza ibirenze kandi uzabona impinduka. Ha agaciro umwanya afite mu buzima bwawe ni bwo uzaba umukinnyi mwiza nawe uzasige inkuru mu rubyiruko.

 

Mukorere utuntu duto

Oza amasahani! Mugorore intugu cyangwa umuhuhire akayaga. Muhamagare umubwire ngo ‘Ndagukunda cyane’. Jya mu rugo iwabo umushyiriye akantu ka make kandi gahendutse. Ibintu bya make ni byo bishimisha kandi bikanyura umutima by’umwihariko ku mugore cyangwa umukobwa biba akarusho, kuko ibi iyo ubikoze bimwereka itandukaniro ryawe n’abandi benshi afite cyangwa azi.

Ibigaragaza ko umusore mukundana nta rukundo rw’igihe kirekire aguteganyaho

Ibigaragaza ko umusore mukundana nta rukundo rw’igihe kirekire aguteganyaho

 

Seka cyane kandi igihe cyose, ibintu wibigira intambara

Ni nde udakunda guseka? Buri wese arabikunda. Gusa iyo bigeze mu rukundo hajemo kwihugiraho, usanga hafi ya mwese mwaribagiwe gusekerana. Ubwose muri filime warebye wigeze ubona bibagirwa gusekerana ? Ntabwo byashoboka kuko ibyo twavuze byose bishingira mu guseka. Iyo watangiye guhugira ku ntege nke za mugenzi wawe niho usanga wibagiwe kumusekera ahubwo ukamushinja amakosa atagira ingano. Hano turakwibutsa kongera kurema inseko yawe uzi ko akunda.

 

Kuza ubushuti mufitanye

Ukunda kubabarira inshuti zawe, kurusha uko ubabarira umukunzi wawe, kubera iki ubikora ? Ese ni ukubera ko udateganya byinshi kuri we? Menya ko kuba umukunzi birenze cyane igitekerezo cy’ibyo wita ubushuti.

Ese Ntiyaba ari intambara ya 3 y'isi irimo gututumba! Uburusiya n'Ubushinwa byishyize hamwe mu kurwanya Amerika n'Uburayi

Ese Ntiyaba ari intambara ya 3 y'isi irimo gututumba! Uburusiya n'Ubushinwa byishyize hamwe mu kurwanya Amerika n'Uburayi

 

Mushyigikire mu iterambere rye

Ahari arashaka gufungura Restaurant, cyangwa umukunzi wawe arashaka gusubira ku ishuri gushaka PhD. Inzozi zose yaba afite, menya ko ukeneye kumushyigikira, reka tubisubiremo ‘ukeneye kumushyigikira kurusha wowe ubwawe’. Nubwo mwaba mutazumvikanaho nta mpamvu n’imwe ufite yo kuzihinyuza.

 

Nyuma yo gusoma izi nkuru tugutegurira ujye usubira mu rukundo rwawe nawe wuzuzemo ibyaburaga.

>>>Dore uburyo 11 gakondo wakoresha wivura imiburu(ibiheri) yo mu bwanwa, mu nsya no mu ncakwaha