MissRwanda2022: Ikimero n'uburanga bya Emma Pascaline wabonye itike yo guhatanira ikamba
Umuhoza Emma Pascaline uri mu bakobwa bakomeje muri Miss Rwanda 2022, ari mu banyamideli basanzwe babarizwa mu nzu ireberera inyungu z’abanyamideli mpuzamahanga ifite icyicaro muri Ethiopia ya MJW, wanitabiriye Miss Earth Rwanda 2021.
. Amafoto ya Emma Pascaline wakomeje muri Miss Rwanda 2022
. Emma Pascaline usanzwe ari umunyamideli ukomeye ari mu bakobwa bagomba guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022
. Ikimero n'uburanga bya Emma Pascaline
Mu bakobwa 14 bahagarariye Intara y’Uburengerazuba basanga abandi 27 bahagarariye Intara zindi zisigaye, bagiye kwinjira nyuma yo kumenya abazahagararira Umujyi wa Kigali mu cyiciro gikomeye kigana mu kumenya umukobwa uhiga abandi mu buranga, umuco n’ubuhanga ugomba kwambara ikamba rya Miss Rwanda 2022.
Muri abo hakaba harimo umukobwa witwa Emma usanzwe ari umwe mu banyamideli bazwi cyane, unabarizwa mu nzu mpuzamahanga ireberera inyungu z’abanyamideli barenga ibihumbi 4000 hirya no hino ku isi, yashinzwe na Mikky Jones Wilfred ya MJW Model Management.
Emma kandi akaba yaranitabiriye amarushanwa aheruka ya Miss Earth mu Rwanda, amwe mu mwarushanwa akomeye ku isi amaze imyaka irenga mirongo 60 aba, n’ubwo mu Rwanda amaze igihe gito ari no muri ane akomeye ku isi azwi nka Big Four International Beauty Pageants.
Kandi uyu munyamideli Emma, ari mu bakobwa babarizwa muri Kigali Protocal iri muri kompanyi zikomeye muzitanga serivisi za Protocol mu Rwanda kugeza ubu yanamaze gukatisha itike yo kuzahatana mu bihembo nyafurika bya Zikomo Awards.
Iwacumarket.xyz yabakusanyirije amwe mu mafoto y’uyu mukobwa agaragaza ubwiza, bwatumye anigirira icyizere cyo kujya mu marushanwa ya Miss Rwanda 2022.
Ni umwe mu banyamideli bamamariza amakompanyi anyuranye mu Rwanda
Ni umwe mu banyamuryango b'imbere ba Kigali Protocal
Ari mu banyamideli babarizwa muri Agence mpuzamahanga ya mjwmodelsmanagement
Ari mu bakobwa bitwaye neza muri Miss Earth Rwanda iheruka
Umunsi ku wundi imbuga nkoranyambaga ze zikomeza gutumbagira kubera igikundiro akomeza kugira