Amayobera Muri Miss Rwanda 2022: Umukobwa umwe yabonye NO 3 arakomeza mu gihe uwabonye YES 3 yasigaye

Amayobera Muri Miss Rwanda 2022: Umukobwa umwe yabonye NO 3 arakomeza mu gihe uwabonye YES 3 yasigaye

Feb 09,2022

Urugendo rwo gushaka umukobwa uhiga abandi mu Bwiza, Ubwenge ndetse n’Umuco rurakomeje. Amajonjora yibanze ararimbanije, abakobwa bamaze gutoranywa baratanga ikizere ko nta kabuza iri rushanwa ry’uyu mwaka rizaba ryiza kurenza ayabanje.

 

Abakobwa biyandikishije mu ntara 4 bose hamwe ni 282, muribo 202 nibo bemerewe gutambuka imbere y’abagize akanama nkemurampaka kari kagizwe na Mutesi Jolly, James na Evelyne. Mukazi katari koroshye aba bakemurampaka bahisemo abakobwa 41 gusa bahagararira izi ntara zose uko ari 4.

 

Intara y’Amajyaguru niyo yabimburiye izindi, Iy’Uburasirazuba iraheruka, hategerejwe abazava mu Mujyi wa Kigali bagahurizwa hamwe, bagahatana hakamenyekana abazajya mu Mwiherero.

 

Muri aya majonjora byinshi biberamo ntibigikunda kumenyekana kuko itangazamakuru ryagabanyijwe kukigero cyo hejuru bitewe n’ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

 

Gusa bamwe mu bariyo nabo ntibaba bemerewe kugira icyo bakora yaba gufata amafoto cyangwa Amashusho, gusa bimwe mubitangazamakuru biriyo bigerageza kwandika ibiri kuhabera ako kanya.

 

Kuri uyu wa 6 Gashyantare 2022, ubwo iri rushanwa ryari ryerekeje muntara y’Iburasirazuba haje kubamo ibyayobeye benshi ndetse bamwe bongera kwibaza niba koko iri rushanwa ntayandi macenga aribamo.

 

Ku Isaaha ya 17:22: Umukobwa witwa Uwase Esther yari yambaye numero 64, nibwo yarageze imbere yabagize akanama nkemurampa, uyu mukobwa wari wambaye ikanzu nziza y’Umukara, isaha kukuboko ku ibumoso, n’Umukufi mu Ijosi, Uyu mukobwa yabajijwe umushinga afite ananirwa kuwusobanura. ntakujijinganya abakemurampaka bose bamuhaye NO nkuko Tubikesha IGIHE.COM cyari kiriyo.

Uwase Esther imbere yabagize akanama nkemurampaka.

Guhabwa NO mu irushanwa byo ni ibisanzwe, ndetse si nawe wambere cyangwa wanyuma waruyihawe, gusa igisa nicyatunguye benshi ndetse abantu bakibaza byinshi ni uko ubwo hasomwaga abakobwa 14 batsindiye guhagararira intara y’Uburasirazuba yaje guhamagarwa nawe ndetse ahabwa ’PASS’ yemye.

 

Uwase Esther nyuma yo kunanirwa gusobanura umushinga, yaje kugororerwa ’PASS’

 

Ibi ntawabitindaho kuko nubundi abantu 100 iyo batsinzwe bose kandi ushaka gukuramo umwe, ureba uwatsinzwe gahoro kurusha abandi. niyo mpamvu ibi tuvuze harugura ntawabitindaho cyane. gusa nanone iyo muri abo 100, harimo uwagize kimwe cyakabiri cyamanota ngenderwaho ntiwamusiga ngo uzane ufite amanota ari munsi ye kandi bombi bari mu ihiganwa rimwe.

 

Ibi nibyo byabaye kuri Nkubana Bless wari wambaye numero 59, we yageze imbere yabagize akana nkemurampaka kusa 17:07, uyu mukobwa yarafite Umushinga wo kwagura gahunda ya Made in Rwanda. Akavuga ko azajya ahuza abakora muri iyi gahunda ya Made in Rwanda akumva ibibazo bafite kugira ngo azabavuganire mu nzego zibishinzwe.

 

MissRwanda2022: Nshuti Divine Muheto akomeje kuvugisha abatari bake kubera ikimero n'uburanga bye - AMAFOTO

 

Akimara gusobanura uyu mushinga muburyo butomoye, abagize akanama Nkemura Mpaka bose bahise bamuha ’YES’ eshatu zose. ntagushidikanya ikizere cya gukomeza mukindi kiciro cyari kiri hejuru.

Nkubana Bless yabonye ’YES’ eshatu ariko arasigara.

Gusa ubwo hasomwaga abakomeje (babonye PASS) ntago uyu mukobwa yigeze yiyumva mu rutonde rw’Abakobwa 14 bagomba guhagararira iyi ntara y’Iburasirazuba. ndetse biza gutuma benshi bibabaza ikihishe inyuma yayo mayobera, aho uwabonye ’NO’ eshatu abona ’PASS’ (Gukomeza mukindi kiciro) mugihe uwabonye ’YES’ eshatu we yangiwe.

 

Harahiye: Reba uburanga bwa Kazeneza Mercie ushyikiwe cyane n'ibyamamare muri MissRwanda2022 - aMAFOTO

 

Abagize akanama nkemurampaka ntibaba bemerewe kuvugana n’itangazamakuru mugihe iri rushanwa riri kuba ndetse twagerageje kuvugana numwe mu bigeze kuba mukanama nkemurampaka kiri rushanwa mu myaka yatambutse ntibyadukundira. iyo tubona umwe muri aba twajyaga kumubaza niba YES na NO zitangwa muri iri rushanwa ziba arizo kurangiza umuhango ntakindi zimaze.

Src: Umuryango