Dore impamvu abagabo bagirwa inama yo kurara batambaye umwenda n'umwe
Kurara nta myenda bambaye ni ikintu cyiza ku bagabo, kuko bituma ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza. Abagabo benshi bakunda kurara bambaye ubusa , ariko bakabikora batazi impamvu yabyo. Muri iyi nkuru turakugezaho impamvu nyamukuru, zishobora gutuma umugabo arara yambaye ubusa.
1. Bigabanya umunaniro
Ntabwo ari ibanga, kurara wambaye imyenda birabangama cyane by’umwihariko ku gitsina gabo, kuko bibongerera umunaniro no kubangamirwa cyane. Iyo umuntu aryamye, ubwonko burushaho gukora neza bugafasha n’imitsi gutembereza amaraso neza mu mubiri. Iyo umuntu ataryamye neza ahura n’umunaniro ukabije, akaba ariyo mpamvu abagabo bagirwa inama yo kujya barara batambaye.
Uburanga n'ikimero by'umunyamideri Keza wavuzweho udushya dutandukanye - AMAFOTO
2. Bifasha mu gusinzira neza
Imyambaro ituma umuntu uyambaye ahorana ubushyuhe, ku buryo bituma ataryama neza cyangwa ngo aruhuke neza. Abagabo bagirwa inama yo kuryama neza batambaye, kugira ngo babashe gufasha umubiri wabo guhumeka neza.
3. Bifasha gukomeza kugaragara nk’udashaje
Kuryamana wakuyemo imyambaro yose bifasha umubiri gukomeza gusa neza, ndetse ugusaza ntibigaragare ku mubiri wawe. Bituma imisemburo yawe itembera neza, bikongerera umubiri wawe gukora neza cyane.
4. Bituma uruhu rugaragara neza bikarwongerera gutoha
Kumara amasaha icyenda uryamye ku mugabo, bifatwa nko kumara igihe wita ku ruhu rwawe ndetse utanga n’amafaranga. Iyo uryamye ntam afaranga uba utanga, niyo mpamvu abantu bagirwa inama yo kubyitaho cyane kurenza ikindi cyose.
Inkomoko: Sleepfoundation.org