Abakobwa: Niba umusore mukundana agaragaza ibi bimenyetso ni umwizerwa. Ntukwiye kumushidikanyaho

Abakobwa: Niba umusore mukundana agaragaza ibi bimenyetso ni umwizerwa. Ntukwiye kumushidikanyaho

Feb 10,2022

Umusore w'indahemuka, umusore mwiza ku mutima no ku mubiri ashimishwa no kubona uwo yihebeye yishimye. Muri iyi nkuru uramenya itandukaniro rye n'abandi basore.

 

Kwizerana ni cyo kintu gishyira abantu hamwe. Iyo abantu bakundana bari kunyura mu bihe bigoye ikintu kibashyira hamwe ni ukwizerana, kubahana no gukundana. Kwizerana kw'abakundana ni cyo kintu kibashyira hamwe kigatuma bubaka urukundo ruhamye.

 

Iyo ukundana n'umuntu mwiza, utangaje kuri wowe, ufite igikundiro mwembi muzishimira urukundo rwanyu n'ikibahuza. Ariko niba bihabanye n'ibyo twavuze , ubwo ntunamubonaho ibyiza, ejo uzabona urukundo rwanyu rusenyukira imbere yawe.Ntabwo umuntu yakwizera ko urukundo rwe ruzaba ntamakemwa mu gihe atizerana n'umukunzi we.

 

Kwizerana ntabwo ari ikintu gitererwa mu kirere ngo gihanuke gutyo gusa, icyizere kirakorerwa, icyizere ni ikintu abantu bakundana babona binyuze mu kwihangana, kwirinda, ubunyangamugayo maze bakarwanira hamwe kuburyo ntacyabahagarika bombi.Kugira ngo umuntu akwizere n'uko uba warakoze ibisabwa byose bikorwa n'abakeneye kwizerwa, kwizerwa biraharanirwa. Ushobora kuzahura n'ukuryarya akakubeshya ko akwizera kugira ngo nawe, utabura kumwizera, nyamara umuntu w'ukuri akwereka ko ku kwizera kwe bizava mu mbaraga zawe kandi niko kuri.

 

DORE IBIMENTSO BIRANGA UMUSORE UHAMYE MU RUKUNDO KANDI UKWIZERA CYANE

 

1. Ntabwo aguhisha telefoni ye: Kubaha amabanga y'umuntu ni ingenzi cyane, ariko umuhungu w'umunyakuri ntabwo agira amabanga ahisha uwo bakundana, ntabwo akujyana kure ya telefoni ye.

 

2. Ntabwo yanga kuvugira kuri telefoni kubera ko uhari: Ntabwo ajya mu buvumo kugira ngo akunde akuvugishe, ntabwo akwihisha cyangwa ngo ayizimye burundu mu gihe muri kumwe.

 

3. Inshuti ze n'umuryango we baba bakuzi: Ntabwo umubano wanyu awugira ibanga. Abantu bamwegereye baba bakuzi. Wahuye n'inshuti ze yewe n'umuryango we urakuzi. Atewe ishema n'uko mukundana.

 

4. Ku mbuga nkoranyambaga ze uriganza cyane: Imbuga nkoranyambaga ze, ntabwo zibaza niba ubaho kuko ni wowe uzihoraho. Asubiza ibitekerezo washyizeho, ashyiraho amafoto yanyu mwembi muri kumwe,...Ibi niba ntabyo ubona, ukaba utazwi ku mbuga nkoranyambaga ze, wasanga ibyo wibwira ntabihari.

 

5. Nta mwanya agiha abandi bakobwa: Ni byiza kuba umukunzi wawe afite inshuti zitandukanye, ariko umusore wo kwizerwa ntabwo afata umwanya muto abonye ngo awukoreshe avugana n'abakobwa. Uyu musore ni wowe wenyine aha umwanya we wose, aho kwita ku bandi.

 

6. Aguha ibisobanuro aho biri ngombwa: Umusore wiyubaha kandi ukubaha , azaguha ibisobanuro aho biri ngombwa utabanje no kuvunika ubimusaba.Ntabwo azahitamo intambara aho guhitamo ibyo kukubwira. Ntabwo azitwara nk'ufite ibyo ari guhisha bitanahari.

 

Inkomoko: Relrules