Abasore: Dore ibintu 3 wakora mu gihe umukobwa ukunda yiburisha kugirango umwirukeho

Abasore: Dore ibintu 3 wakora mu gihe umukobwa ukunda yiburisha kugirango umwirukeho

Feb 10,2022

Rimwe na rimwe abakobwa hari ubwo biburisha, bakagorana kubabona atari uko bafite akazi cyangwa se badahari ahubwo ari ukugira ngo bagorane cyangwa se akaba atanagushaka. Kwiburisha no ku kwirengagiza ni umwe mu mikino abakobwa benshi bakunda gukina iyo waberetse ko ubitayeho.

 

Ese arakugora? Akunda kwiburisha cyane? Hano twaguteguriye umukino wamukina nawe kandi ukamutsinda.

1. Gerageza cyane

 

Niba we atakwitayeho, ntabwo ugomba kumubura. Muvugishe. Gerageza mube muri kumwe n’ubwo bitakunda ariko gerageza, mushakire indirimbo akunda uzimuhe, mwereke utuntu twiza ku mbuga nkoranyambaga. Niba yarakaye mube hafi. Uyu mukobwa azashiduka yaguhaye umwanya kuko yari akeneye ibintu byose wakoze.

 

2. Tuma agukumbura

 

Niba ari kwiburisha cyangwa ari kukugora cyane, menya ko ashobora kuba ashaka ko mubonana ariko akaba abikora mu ibanga rikomeye. Tuma amenya ko ubuzima ari bwiza muri kumwe. Sohokana n’inshuti zawe, mwifotoze, amafoto uyashyire ku mbuga nkoranyambaga hanyuma umuhamagare nko mu minsi micye ibyo ubikoze. Bizatuma umukumbura kandi agutekereze.

 

3. Igirire icyizere ariko ntukabye

 

Umukobwa ashobora kukunanira kugira ngo amenye neza ko umukeneye ndetse ko hari n’icyo wakora kugira ngo umubone. Abakobwa bose bakunda abasore bifitiye icyizere ubwabo,…Umusore uvuga agasohoza kandi akaba yarabibonye ukimwirukaho.

 

Inkomoko: Lovepanky.com