Shaddyboo yongeye kwibasirwa bikomeye kubera ibyo yifuza gukora ku munsi wa Saint Valentin

Shaddyboo yongeye kwibasirwa bikomeye kubera ibyo yifuza gukora ku munsi wa Saint Valentin

Feb 10,2022

Umunyamidelikazi ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda, Mbabazi Shadia wamamaye ku izina rya Shaddy Boo yongeye kwibasirwa n'abatari bake ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma yo kwandika ko ashaka umusore ukodeshwa wa St.Valentin.

 

Abasore batari bake mu buryo bwo gutebya nabo bagiye bashyiraho Amafoto asekeje ndetse bakarenzaho n’amafaranga bumva bakorera kuri icyo kiraka Shaddyboo yifuza kubaha, Hari n’abandi bashyiragaho amafoto yabo gusa bo ni mbarwa.