Dore ibintu bitangaje utakeka byongerera umuntu iminsi yo kubaho
Nubwo bigoye kumenya igihe uzamara ku isi cg kucyongera, bikaba bitanashoboka kubaho ubuziraherezo. Gusa, uburyo ubamo n’ibyo ukora mu buzima bwawe bigira uruhare mu kongera cg kugabanya igihe ubaho. Byaragaragaye ko hari bimwe mubyo ushobora gukora bikaba byagufasha kubaho igihe kirekire.
. Ibintu byagufasha kuramba no kugira ubuzima bwiza
. Ibintu byoroshye batuma ugira ubuzima bwiza
Ntawutifuza kubaho igihe kirekire cg se kubona abe bose bamaranye imyaka myinshi cyane.
Hari bimwe mu bintu dukora umunsi ku munsi bigaragazwa n’ubushakashatsi byagufasha kubaho igihe kirekire.
Bimwe muri byo ni ibi bikurikira:
Kugira inshuti musangira ubuzima busanzwe
Inshuti zigufasha mu guca mu rugendo rw’ubuzima neza kandi bitakugoye
Inshuti ni izigufasha mu buzima, zikagutabara mu byago zikakuba hafi uri mu byishimo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Harvard ku byerekeye kwishima, bwasanze abantu bafite inshuti basangira byose ndetse bagafatanya muri byose, bishobora gufasha mu buzima no kukurinda kubaho wenyine, bityo bikaba byagufasha kubaho igihe kirekire. Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko abantu batagira inshuti, bakunze gupfa imburagihe kubera kubaho bonyine.
Kwizera Imana
Burya ukwizera ugira, kugira uruhare mu gutuma urushaho kubaho iminsi myinshi. Aho waba usengera hose, cg se uko waba wita Imana yawe kose, kwizera ko hariho umusumba byose uturinda ndetse akadufasha mu buzima bwa buri munsi burya bituma icyizere cyo kubaho kiyongera.
Abantu bizera Imana, nkuko byerekanwe n’ubushakashatsi bwakozwe, bagira ibyago biri hasi cyane byo kwibasirwa n’indwara z’umutima ndetse no kwicwa na kanseri.
Nubwo benshi bashobora gucyeka ko kwizera atari ibintu byakongerera kubaho igihe kirekire, ariko imyizerere ndetse n’uburyo usengamo bigira uruhare runini mu mibereho ya buri munsi.
Kurya urusenda
Ibiryo birimo urusenda bishobora kongera igihe cyawe cyo kubaho. Urusenda rugira uruhare runini mu kurinda uturemangingo fatizo no kugabanya imfu.
Kwiyiriza
Kwiyiriza bifitiye akamaro kanini ubuzima bwacu. Byongerera ingufu urwungano rw’ubwirinzi bw’umubiri, bikagabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri, bikongera ubushobozi bwo gufata mu mutwe ndetse bikagabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara zizanwa n’ubusaza, ibi byose bifasha mu kongera igihe cyo kubaho.
Gusoma ibitabo
Niba ushaka kubaho igihe kirekire, tangira usome ibitabo niba utajyaga ubikora.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko ugererenyije n’abadasoma ibitabo, abantu bakunda gusoma ibitabo, igihe cyabo cyo kubaho kiyongeraho byibuze imyaka 2.
Abakunda gusoma ibitabo nkuko bigaragazwa n’ubu bushakashatsi bwasohotse mu gitabo Social Science & Medicine ntibakunze kwibasirwa n’imfu zidasobanutse.
Muri rusange, gukora ibi byose bizagufasha kubaho igihe kirekire no kubaho ubuzima wishimye. Abantu bishimye bakunze kubaho neza kandi igihe kirekire kurusha abahora barakaye cg batishimye.
Src: umutihealth