MissRwanda2022: Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up yasobonuye iby'umukobwa wahawe YES 3 ntakomeze mu gihe uwahawe No 3 yakomeje

MissRwanda2022: Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up yasobonuye iby'umukobwa wahawe YES 3 ntakomeze mu gihe uwahawe No 3 yakomeje

Feb 10,2022

Ntibyumvikana neza mu matwi y’umukobwa ushaka ikamba rya Miss Rwanda 2022 wanyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abantu batatu agahabwa ‘YES’ eshatu zihwanye n'umubare w'abagize Akanama Nkemurampaka, ariko ntiyisange ku rutonde rw’abakomeje, kandi yasohotse afite icyizere!.

 

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje guhererakanya amafoto ya bamwe mu bakobwa banyuze imbere y’akanama nkemurampaka bahawe ‘Yes’ eshatu nyuma bigatangazwa ko batsinzwe. Banahanahanye amafoto y'uwahawe ‘NO’ eshatu nyuma atangazwa mu batsinze, gusa, byo sibyo kuko harimo kwibeshya kuko nta mukobwa n'umwe birabaho. 

 

Ifoto y’umukobwa witwa Uwase Esther [No 64] wiyamamarije mu Ntara y’Iburasirazuba niyo ikomeje guhererakanwa na benshi ko yahawe 'NO' eshatu, bikarangira akomeje, gusa ukuri guhari ni uko yahawe ‘YES’ eshatu aho guhabwa ‘NO’ eshatu nk’uko benshi bakomeje kubivuga.

 

Ndetse uyu mukobwa ari muri 14 babonye itike yo guhagaragarira Intara y’Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2022. Uwase afite umushinga wo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere no gusigasira ibidukikije.

 

Amajonjora ya mbere ya Miss Rwanda 2022 ari gukorwa hifashishijwe akanama nkemurampaka kagizwe n'abantu batatu ari bo Miss Mutesi Jolly, Evelyne Umurerwa ndetse na James Munyaneza.

 

Abagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022 ni bantu ki?

 

Mutesi Jolly yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016. Ni we watangije ibiganiro bimaze kumenyekana cyane nka Inter-Generation Dialogue. Yabaye Umunyarwanda wa mbere witabiriye amarushanwa ya Miss World ahagarariye u Rwanda.

 

Ni Visi Perezida wa Miss East Africa, irushanwa ry’ubwiza rihuza abakobwa bo mu bihugu bitandukanye muri aka karere u Rwanda ruherereyemo. Yatowe nka Best Female Celebrity mu 2019.

 

Umurerwa Evelyne afite uburambe bw’imyaka irenga 20 mu itangazamakuru rikoresha amashusho. Yagaragaye mu kanama nkemurampaka mu marushanwa atandukanye y’ubwiza haba ku rwego rw’Igihugu na kaminuza. Yatsindiye igihembo cy’Umunyamakuru w’Umugore witwaye neza mu 2018.

 

James Munyaneza ni umunyamakuru w’umwuga ufite uburambe bw’imyaka 20 muri iyo mirimo. Ni umwanditsi wa The New Times , umutoza w’itangazamakuru akaba anatanga inyigisho zitandukanye muri Kaminuza. Uyu ni umwaka wa kane agaragara mu kanama nkemurampaka muri Miss Rwanda.

 

Irushanwa rya Miss Rwanda ni urubuga rufasha umwana w’umukobwa kugera ku nzozi ze no guteza imbere sosiyete abarizwamo. Riri kuba ku nshuro ya 12. 

 

Buri mwaka rikora impinduka zigamije kujyanisha n’ibyifuzo by’abarikurikira ku buryo buri mukobwa uryitabiriye aba ashaka kugera ikirenge mu cya bagenzi be.

 

Gutsindwa kwe muri Miss Rwanda ntahita abyiyumvisha, gusa ni irushanwa. Hari umwe mu bakobwa bageze mu Karere ka Kayonza kuri Silent Hill Hotel  ahabereye ijonjora, yitegereza bagenzi be abaza uko irushanwa riza kugenda ataha adahatanye 'kubera ubwoba'. Ntiyigeze ashima kuvugana n’umunyamakuru. 

 

Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014, aherutse gutangaza ko nta mukobwa ukwiye kumva ko Isi imurangiriyeho nyuma y’uko atsinzwe muri Miss Rwanda. Ati "Ikibi ni ugutsindwa ku mpamvu ziguturutseho, ukanahava ntacyo wize, kuko gutsindwa k'umuhanga ni isomo.”

 

Akiwacu yavuze ko Miss Rwanda ari urubuga rufasha umukobwa gukabya inzozi, agira inama n’abandi bakobwa kwitinyuka. Ati "Icyo navuga ni ibyo bumva buri munsi ubuzima dufite ni ubu, niba ari inzozi zabo nabagira inama yo kuzikabya bagakurikira umutima nama wabo kuko ni ‘platform nziza’. Gusa isaba kuyijyamo witeguye.”

Kadada ntiyakomeje muri Miss Rwanda nyuma y’uko ahawe ‘YES’ eshatu

 

Ingero z’abakobwa bahawe ‘YES’ eshatu mu majonjora ntibakomeze ni nyinshi. Ninziza Brenda ni umwe mu bakobwa bashakaga guhagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2022, ariko ntiyakomeje.

 

Imbere y’akanama nkemurampaka, uyu mukobwa yavuze ko aramutse abaye Miss Rwanda 2022 yafasha urubyiruko kwitondera ibishuko bibaganisha ku gutwara inda zitateguwe no kunywa ibiyobyabwenge.

 

Yavuze ko uyu mushinga we yawukorana n’abahanzi ndetse n’inzego zibanze. Nyuma yo kumva ibisubizo bye yahawe ‘Yes’ eshatu ariko ntiyabonetse mu bakobwa bahagararira Amajyaruguru muri Miss Rwanda.

 

Umunyamakuru wa Country FM, Tumukunde Liliane uzwi nka Kadada, yari yambaye nimero 11, yahawe ‘YES’ eshatu nyuma y’uko asobanuye umushinga we wo kubungabunga ibinyabuzima biba mu mazi. Gusa, hatangazwa abakobwa bahagarariye iyi Ntara ntiyabashije kuboneka mu batsinze.

 

Abayisenga Belinda wari wambaye nimero 39 ashaka guhagararira Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda, yahawe ‘YES’ eshatu ariko ntiyatangazwa mu batsinze.

 

Uyu mukobwa yabajijwe ibibazo binyuranye birimo nk’igisobanuro cy’amarushanwa y’ubwiza n’ibindi. Anavuga ko abaye Nyampinga w’u Rwanda yashyira mu bikorwa umushinga we wo kugabanya ubwigunge mu rubyiruko.

 

Belinda yavuze ko yajya atanga ibiganiro mu bigo by’amashuri, akifashisha itangazamakuru n’izindi mbuga.

 

Irushwanwa rya Miss Rwanda ryubakiye ku guhitamo umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n’umuco.

 

Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up(RIB) itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko hari ingingo nyinshi akanama nkemurampaka gashingiraho zishobora gutuma umukobwa wahawe ‘YES’ eshatu atisanga mu bakomeje.

 

Ati “[...] Birashoboka ko umukobwa yahabwa ‘YES’ eshatu ntatambuke, kuko byagiye bigaragara inshuro nyinshi,”

 

Miss Nimwiza avuga ko abantu badakwiye gutekereza ko hari izindi mpamvu zihishe inyuma zatumye uwo mukobwa adahabwa amahirwe yo gukomeza, kuko hari byinshi abagize akanama nkemurampaka bashingiraho mu kwemeza umubare w’abakomeza.

 

Ati “Nta zindi mpamvu z’indi ziri inyuma yabyo, ahubwo ni ibyo kariya kanama kaba kagendeyeho bitewe n’uko babonye imibare. Hari igihe uba ufite ‘YES’ ariko murutanwa mu manota, ukabona hari nk’ibyo umukobwa umwe akaneye gukosora kuruta undi, rero hakagenda bamwe, kandi abandi babonye ‘YES’ bagasigara.”

 

Akomeza ati “Ni ibintu bishoboka cyane hagendewe ku byo akanama nkemurampaka kagenderaho, hagendewe ku byo baganirira muri kariya kumba baba bakemuriramo impaka, ni ibintu bishoboka cyane y’uko umukobwa rwose yabona ‘YES’ eshatu agasigara. Nta gitangaza kirimo.”

 

Nimwiza Meghan akomeza avuga ko amajonjora yabereye mu Ntara yabahaye ishusho y’uko irushanwa rya Miss Rwanda rimaze gucengera mu bantu, kandi umubare w’abakobwa baryitabira ukaba ugenda wiyongera uko bucyeye n’uko bwije.

 

Umubare w’abakobwa biyandikishije mu Ntara enye uri hejuru cyane, kuko nko mu Burasirazuba hiyandikishije abakobwa 98. Biravugwa ko kugeza ubu abakobwa barenga 100 bamaze kwiyandikisha guhagararira Umujyi wa Kigali.

 

Meghan ati “Ntawe riheza, ntawe risubiza inyuma, nta mahirwe arutana abamo [Muri Miss Rwanda]. Ni irushanwa nk’ayandi yose, hanyuma turishimira ko abakobwa bitinyuka bakazana ibitekerezo byabo, bakazana imishinga yabo kandi mu Ntara tumaze kujyamo abakobwa bafite imishinga myiza, bafite ibyo tugenderaho nka Miss Rwanda: Ubwiza, ubwenge n’umuco byose barabyujuje, twishimira rero ko Miss Rwanda ari irushanwa rigenda rikura umunsi ku munsi. ”

 

Abakobwa bahagarariye Intara enye bamaze kumenyekana, ni mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022 kuri Hill Top Hotel hamenyekana abakobwa bahagararira Umujyi wa Kigali.

Akanama Nkemurampaka kagizwe na Miss Mutesi Jolly, Evelyne Umurerwa na James Munyaneza 

Abayisenga Belinda ntiyahiriwe n’urugendo rwe mu Ntara y’Amajyepfo

Abakobwa 14 binjiye muri Miss Rwanda bahagarariye Intara y’Iburasirazuba