Kigali: Amayobera!!! Umugabo yahawe agahanga k'ihene n'umupasiteri ngo ajye kukajugunya agagarana nako akira ari uko akagaruye aho yagakuye

Kigali: Amayobera!!! Umugabo yahawe agahanga k'ihene n'umupasiteri ngo ajye kukajugunya agagarana nako akira ari uko akagaruye aho yagakuye

Feb 10,2022

Mumujyi wa Kigali habareye ibisa n’amayobera aho umugabo usanzwe ari umukarani yahawe umutwe w’ihene ngo ajye kuwujugunya, mugihe awuteruye akaza kugagara akikubita hasi.

 

Ibi byabereye mukarere ka Nyarugenge Umurenge wa Rwezamenyo mu Kagali ka Rwezamenyo ya Kabiri, Inkuru dukesha RadioTv1 ivuga ko umugabo witwa Nzanzintwari Seleman asanzwe ari umukarani, kuwakabiri wiki cyumweru ngo yahawe agahanga kipusi na Pasitori witwa Yvan ngo ajye kukamujugunyira.

 

Amaze kugafata ngo yagize amakenga areba muri icyo gipfunyika amuhaye, arebyemo asanga si akipusi ahubwo arakihene, amaze gukora icyo kiraka nibwo yatangiye kumva mumubiri atameze neza.

Ati " Ejo nari nicaye hano haruguru, maze uyu mugabo wo kurusengero arampamagara ngo ninze anyereke ipusi biciye hano nge kuyijugunya, ndebye tsanga ni umutwe w’ihene ndawuzamukana njya kuwuta mucyobo, hashize akanya numva umubiri wose ucitse imbaraga."

Seleman asobanura ibyamubayeho

Seleman ngo akimara kumva ameze gutyo yahise ajya kuzana wamutwe aho yawujugunye ngo hanyuma awusubize aho yawukuye. gusa amaze kuwuzana aho gukira ahubwo yahise agagarana nawo yitura hasi. Ati " Nagiye kumva numva ijwi ntazi iyo riturutse rimbwira ngo Uriya mutwe wusubize aho uwukuye, naragerageje ndakambakamba mpaka nkuhagejeje. nkimara kuwuhageza nahise nkira"

 

Uyu mupasiteri wahaye ikiraka Seleman yahise agenda ndetse ntiyagira icyo atangariza itangazamakuru, gusa ubuyobozi bw’Akagali bwo bwatangaje ko uyu Muturage aza kujyanwa kwa Muganga ngo harebwe niba haricyakorwa.

Urusengero rwitwa Church Of God’s People Pasitori Yvan akoreraho

 

Ibisa namayobera ashingiye kukitwa Amarozi giherutse kugaragara nanone mukarere ka Rusizi aho havugwaga umusore wibye ikofi, yamara kuyitwara, akigaragura hasi mumuhanda akavuga ko ari kumva ijwi nawe rimubwira ko natayisubiza nyirayo ari bupfe. ibi niko byaje kugenda kuko amaze kubona nyirayo uwari wibwe yamukubise ihembe kabiri maze uwo musore abona kuzanzamuka.

Abantu bari benshi baje kureba ibyabaye