Ntibisanzwe! Yamaze imyaka 20 ategereje umukunzi banahuye ntibahita babana bibasaba indi myaka 20 kugirango babane
Urukundo ni umurunga ukomeye cyane udapfa gucibwa. Benshi mu babyeyi bagerageza guca uwo murunga ntabwo ujya ubahira, ntabwo wemera gucibwa. Inkuru y’urukundo rwa Keilla na Kim, iratangaje cyane kuko Kim yamaze imyaka 20 ashakisha Keilla, yanamubona bikaba iby'ubusa kugeza biciyemo bakamara indi myaka 20 batarabana.
Kim ati” Uyu mukobwa nigeze kumukubita amaso ari hakurya y’umuhanda ari kumwe n’itsinda ry’abandi bakobwa bakorana aho yari atuye, ariko basaga n’abari kujya kuruhukira ku kiyaga cyari hafi yacu. Keilla yari atuje ariko ubona ko ari umukobwa utiyima ibyishimo ku buryo namubonye aseka, nkabona inyinya ye nkabona amenyo ye, mbona uburyo yasekaga amasaro agasesekara. Keilla yari afite uburyo ateyemo ku buryo ari ntaho yahuriraga n’abandi bakobwa bose bari kumwe icyo gihe. Yari umukobwa wihagazeho udafite aho ahuriye n’andi marari y’abakobwa kuko byansabye no kumwigaho.
Keilla, yari umukobwa wakoreshaga imbuga nkoranyambaga cyane ariko ukaba utapfa kumubona agusubiza kuko namwandikiye inshuro nyinshi, mu butumwa icumi agasubizamo bumwe gusa nabwo akandika ijambo rimwe gusa. Nyamara burya Kim ntako ntagize ngo muvugishe, gusa byibura numve ansubiza ariko byaranze neza neza maze mba nk’umuhigi ubuze umuhigo ariko sinacika intege.
Icyo gihe, mukubita amaso, hari mu masaha y’igicamunsi. Twembi twari bato, nari natarasaza nk’uko meze uku, nari mfite imyaka 20 ariko nshinguye bigaragara ku buryo wabonaga ko nshobora kuba ndi muto ariko kuva muri iyo myaka ntabwo nari narigeze mvugisha undi mukobwa n’umwe mu gihe mu gace k’iwacu abasore twanganaga bamwe bari barashatse naho njye nsa n'utegereje umwari wo kunyitaho.
Kuva icyo gihe, ntabwo nigeze nongera kumukubita amaso habe na rimwe, umwana w’umukobwa yahise ajya hanze y’igihugu kwiga, amarayo imyaka 20 agaruka yarabaye mukuru cyane ndetse yarabaye mwiza biruse uko yari ameze mbere. Kumubonesha amaso yanjye, nahise nicara aho nari ngeze maze nshima Imana, ndirimba kamwe mu turirimbo twiza na kundaga cyane nshima Imana imugaruye n’ubwo ntari nzi niba eje wenyine cyangwa azanye n’undi muntu.
Mwa bantu mwe urukundo rumeze nk'inkota ityaye, ntabwo nigeze ngira amahwemo, umutima wanjye wahise umera nk'utewe icyuma ku buryo buri mwanya naribwaga cyane ariko nshikagurika. Naje gusubira aho twaganiriraga, ndongera nsubukura ikiganiro cyanjye nawe, ntazuyaje nahise musaba guhura nawe, nyuma y’imyaka 20 mubonye ariko tutanahuye, duhura bwa mbere mu mateka.
Ntabwo yari inkuru yoroshye. Mu bwiza butagira uko busa, mu myambaro yambarwa n’abamikazi. Nagiye kubona mbona umwana mwiza utambuka neza anyuzeho arambaza ngo mbese ni wowe twavuganaga? Burya we, nta n'ubwo yari azi isura yanjye, ninjye wari umuzi gusa kuko ninjye wari waramubonye ariko namusaba guhura akampakanira.
N’ubwoba bwinshi, naratitiye, intoki zuzura amazi, mera nk’umuntu uri mu kizamini cyo kubazwa maze ndavuga ngo ‘Yego ni njye’, kuva aho amateka yanjye mu rukundo yahise ahinduka, umwana dukundana gutyo kugeza angejeje iwabo bakanyanga kubera ubukene, bikadufata indi myaka 20 nkora cyane ngo nshake ibyo bari bansabye kuko yari yaratsimbaraye.
Twaje kubana ariko tubana bigoranye, bimvunnye, ariko Keilla ni we mukobwa wenyine wabitse imfunguzo z’umutima wanjye, ni we wenyine wamurikiye umutima wanjye kugeza n’ubu Keilla ni we byishimo byanjye”.
Inkuru ya Kim na Keilla irababaje gusa buri wese ayakira ukwe. Ahari wowe ufite uko uyakiriye ariko isomo ririmo ni uko abantu bose bagomba kujya bigiramo kwihangana no gushikama ku kintu kimwe. Umuhanzi witwa Major yakoze indirimbo ayita ‘Why I love you’.
Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi avuga ko hari impamvu akunda uwo yihebeye, ahari ushobora kugira ngo ni iyindi mpamvu yatumye akunda uwo aba avuga, nyamara burya - ijambo urukundo - niyo mpamvu yonyine yatumye akunda uwo yanditse muri iyi ndirimbo.
Urukundo rwatuma wiyahura, urukundo rwatuma wanga kurya ukanga ubuzima ukanga buri kimwe. Iyi nkuru yakozwe hashingiye ku isomo n’uguhura kwa Melisa na Patric bafite inkuru yanditswe mu Kinyamakuru cyitwa ngo Purewow, gusa ntawe ifatiyeho na cyane ibitekerezo bikubiyemo ari iby’umwanditsi wayo ari nawe wayihimbye.