Muberuka Rachid wamamaye nka Pogba muri Police FC n'ahandi yakoze ubukwe bwitabiriwe n'inkumi z'uburanga- AMAFOTO

Muberuka Rachid wamamaye nka Pogba muri Police FC n'ahandi yakoze ubukwe bwitabiriwe n'inkumi z'uburanga- AMAFOTO

Feb 11,2022

Muberuka Rachid wamamaye mu makipe anyuranye mu Rwanda arimo Police FC na Musanze FC no mu myidagaduro nyarwanda yaba mu nkuru zinyuranye n’ibyamamare, yasabye anakwa Uwase Nadine umwe mu bakobwa batazwi cyane mu itangazamakuru, mu birori byitabiriwe n’inkumi z’uburanga zari zishagaye umugeni n’abasore bari bagaragiye umukwe.

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Gashyantare 2022 nibwo uwahoze ari umukinnyi wa Police FC na Musanze FC, Muberuka Rachid (Paul Pogba) kuri ubu unafite amakipe y’abana agenda afasha abinyujije muri Pogba Foundation, yasabye anakwa Uwase Nadine.

 

Ibi bikaba byabaye bikurikirana no kuba Pogba yari amaze iminsi arimo kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma y’amashusho yafashe Hagenima Samuel, umukarani wakoreraga mu isoko rya Nyarugenge mu mujyi akaza gutuma ubuzima bwe  buhinduka.

 

Mu kiganiro Rachid yagiranye n’INYARWANDA yatangaje ko icyamunyuze kuri Hagenimana Emmanuel, ari uburyo yakoragamo akazi ke kandi yishimye kandi byamukoze ku mutima cyane kubera ubwitange n’umuhate wa Hagenimana.

 

Hagenimana Samuel akaba ari umwe mu bitabiriye umuhango wo gusaba no gukwa kwa Muberuka Rachid wanayobowe na Ben Nganji, umenyerewe mu itangazamakuru no mu busizi bukomeye buzwi nk’inyirigito washyuhije iyi misango mu magambo y’ikinyarwanda cyumutse.

 

Muberuka Rachid uretse kandi kuba yarakinnye umupira w’amaguru no kuba ari nyiri Pogba Foundation, akaba yaranagiye agaragara mu mashusho y’indirimbo zagiye zica ibintu nka Log Out ya Marina, Ma Vie ya Social Mula n’izindi zinyuranye.

 

Dore amwe mu mafoto yaranze umuhango wo gusaba no gukwa Pogba witabiriwe n’abantu bacye barimo abakobwa b’ibizungerezi bari bagaragiye Uwase Nadine, abasore bari bamwamabariye n’ababyeyi n’inshuti z’umuryango.

Abakobwa b'uburanga barenga 10 nibo bari bagaragiye Uwase Nadine 

Abasore n'inkumi zaherecyeje umukwe n'umugeni

Wari umunezero kuri Muberuka Rachid n'umukunzi we Uwase Nadine

Pogba yambika impeta Nadine