Umubano wa Perezida Kagame n'umuhungu wa Museveni ukomeje gusagamba

Umubano wa Perezida Kagame n'umuhungu wa Museveni ukomeje gusagamba

Feb 11,2022

Lt Gen Muhoozi ukomeje kugaragaza ubushake mu gutuma u Rwanda na Uganda byongera kunoza umubano, akomeje kwerekana ko ibihugu byombi ari abavandimwe kandi kuva na kera ariko byahoze.

 

Muri iyi minsi u Rwanda na Uganda bari muri gahunda yo kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe waratesekaye kubera ibibazo bitandukanye, impande zombi zikomeje kugaragaza ubushake bwo gukemura ibyo bibazo nkuko Umukuru w’igihugu Perezida Kagame aherutse kubigarukaho.

 

Kuva Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’ingabo za (UPDF) zirwanira ku butaka yagirira uruzinduko mu Rwanda kuwa 22 Mutarama 2022, ndetse akaza no kugirana ibiganiro n’Umukuru w’igihugu byanasize hari intambwe itewe ku mubano w’ibihugu byombi. Gen Muhoozi ufata Perezida Kagame nka Nyirarume, akomeje kumugaragaza nk’umuntu akunda kandi yubaha cyane.

 

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa twitter maze abuherekeresha ifoto y’umukuru w’igihugu yambaye impuzankano iranga Ingabo z’u Rwanda, Gen Muhoozi yagaragaje ko asanzwe yishimira cyane Perezida Kagame , ndetse ko atari ibya none kuko kuva na kera ariko byahoze.

 

Ati "Nk’umuyobozi w’ingabo Namushimye kuva S.3, 1990, Icyo gihe nari mfite imyaka 16. ubu Hashize imyaka 32, Ntekereza ko u Rwanda na Uganda byombi byamererwa neza igihe hari amahoro."

 

Lt Gen Muhoozi aheruka i Kigali kuwa 22 Mutarama uyu mwaka, azaniye Perezida Kagame ubutumwa bwihariye bwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Gen Muhoozi ubwo uheruka i Kigali yakiriwe na Perezida Kagame