Mu mafoto reba ikimero n'uburanga bya Tems wigaruriye umutima w'umuhanzi Wizkid
Umuhanzikazi Tems ugezweho mu gihugu cya Nigeria , akomeje kuvugwa mu munyenga w’urukundo na Wizkid bakoranye indirimbo yakunzwe cyane ’Essence’.
Temilade Openiyi umaze kwamamara ku izina rya Tems, ni umuhanzikazi ugezweho ku mugabane wa Afurika ukomoka muri Nigeria. Yatangiye kumenyekana muri 2019 ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘Try Me’, yakurikije album yise ’For Beroken Ears’ yamuhesheje kuza ku mwanya wa 3 mu bahanzikazi 10 bo muri Nigeria bahagaze neza. Umuhanzikazi Tems yarushijeho kwamamara cyane ubwo Wizkid yamushyiraga mu ndirimbo ‘Essence’ yakunzwe cyane, ndetse ikanatuma bahatanira ibihembo bya Grammy Awards 2022.
Uretse kuba indirimbo ‘Essence’ yaratumye Tems yamamara cyane, yanatumye abahanzi bakomeye ku isi bamumenya banifuza gukorana nawe. Mu bahanzi b’ibyamamare bakoranye na Tems barimo Drake, Chris Brown hamwe na Khalid. Ikinyamakuru Daily Africa cyatangaje ko gukorana kwa Wizkid na Tems kwaba kwarafashe indi ntera, dore ko aba bahanzi bombi bavugwaho kuba bari mu rukundo rw’ibanga.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, hasohotse amakuru avuga ko Wizkid ari mu rukundo n’umuhanzikazi Tems ndetse ko yaba anamutwitiye. Yaba Wizkid cyangwa Tems, nta n’umwe wigeze ahakana cyangwa ngo yemeze aya makuru. Daily Africa ikomeza ivuga ko Wizkid na Tems badahwema kwerekana amarangamutima yabo iyo bari kumwe ku rubyiniro, dore ko baherutse no guhoberana cyane kurekurana bikabananira mu gitaramo baherutse guhuriramo. Tems w’imyaka 26 uretse kuba avugwa mu rukundo na Wizkid, anakomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga aho uburanga bwe butangarirwa n’abamubona.