Gakenke: Abaturage bari kubyinira ku rukoma kubera urupfu rw'umugabo bari baturanye

Gakenke: Abaturage bari kubyinira ku rukoma kubera urupfu rw'umugabo bari baturanye

Feb 11,2022

Ku musozi wa Rutendeli mu murenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke, abaturage bari mu byishimo kubera urupfu rw’umugabo witwa Dusabimana Leonidas wavugwagaho kuroga abaturage bo muri aka gace.

 

Mu gihe ubusanzwe umuntu apfa abantu bagacura umuborogo,urupfu rw’uyu mugabo rwo rwashimishije benshi mu baturanyi be nkuko BTN TV dukesha iyi nkuru ibitangaza.

 

Benshi mu baturage bo muri kariya gace baganiriye na BTN TV, bagiye batondagura amazina y’abantu uyu mugabo ashinjwa kwica ndetse bakavuga ko bashimishijwe n’urupfu rwe rutunguranye.

 

Umwe yagize ati "Dusabe,abantu bari kubyina bari no kunywa na byeri. Dusabe, yishe umuntu wari uvuye kudepoza [gusaba akazi]. Yarambabaje cyane yari yarishingiye abarimu..."

 

Undi mugabo yagize ati "Inkuru y’urupfu rwa Dusabe,wapfuye atarwaye yashimishije benshi kuko bamushinjaga kuroga. Bamwe bari kuvuga ngo nibamushyingure vuba atagaruka."

 

Undi yagize ati "Bamwe bari kuvuga ngo "ntabwo yapfuye n’ukubeshya.Njyewe mbara ko yari amaze kwica abantu 3 n’undi yahumishije amaso n’undi waheze mu nzu burundu.Yatinze gupfa n’abo yishe ni benshi."

 

Amakuru ari gutangwa n’aba baturage ngo nuko uyu mugabo ngo hari n’umwana yacuritse mu musarani amugira impumyi.

 

Umuturanyi wa hafi w’uyu mugabo yavuze ko amakuru y’urupfu rwe yayumvise ariko ngo akeka ko abaturage aribo bamwihimuyeho bakamurogesha.

 

Ati "N’umugore we kugira ngo amenye ko afite ikibazo n’uko yamuhamagaye nijoro ntiyafata telefoni ahamagara abantu avuga ko ashobora kuba afite ikibazo. Apfuye yangijwe kuko ntabwo yigeze arwara na rimwe. Dukwiriye kubirebaho."

 

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rutenderi, Niryoriramaze Cyprien yavuze ko amakuru nawe yayamenye ayahawe n’abaturage.

 

Ati "Nari naremye isoko, abaturage batubwiye ko byatunguranye. Bambwiye ngo umuntu arapfuye ngo bamujyanye kwa muganga ahita apfa. Bavuga ko hari umwana yaba yararogesheje amaso arahuma. Ibyo kuvuga ngo n’uburozi ntaho wabupima."

 

Umunyamakuru wa BTN TV yavuze ko ubwo yari muri aka gace, abantu benshi barimo kunywa inzoga n’Ikigage bishimira urupfu rw’uyu mugabo Leonidas.

 

Byari byitezwe ko uyu mugabo ashyingurwa kuwa 10 Gashyantare 2022.