Dore ibintu 5 ugomba kwirinda gukora igihe utandukanye n'umukunzi wawe kuko byagukururira ibyago bikomeye

Dore ibintu 5 ugomba kwirinda gukora igihe utandukanye n'umukunzi wawe kuko byagukururira ibyago bikomeye

Feb 12,2022

Ubundi bwa mbere niba uzi ko ugiye mu rukundo, hita uteganya ko hashobora no kubaho gutandukana bitewe n’impamvu runaka, ziguturutseho cyangwa se zimuturutseho. Ikindi kandi niba utandukanye n'uwo wakundaga wikumva ko isi ikurangiryeho, hari n’abandi erega bashobora kuguha urukundo.

 

Ibintu 5 utazigera ukora ngo n'uko watandukanye n’umukunzi wawe:

 

1. Wikwihimurira ku buzima bwawe

 

Niba uwo wakundaga akwanze ntabwo ugomba kwihimurira ku mubiri wawe ngo ujye mu nzoga, ibiyobyabwenge, ubusambanyi, kwiyicisha inzara cyangwa kwirekura ukarya cyane.

 

2. Witangira guhiga uwo wamusimbuza

 

Hari ubwo iyo umuntu akwanze ushaka kumwihimuraho ngo umwereke ko ntacyo byagutwaye ko wahise ubona undi ariko burya guhita wihutira gushaka undi ntabwo ari byiza kuko ushobora kuba utarafashe umwanya uhagije wo kwitekerezaho ugasanga amakosa wapfuye n’uwa mbere urongeye urayakoze. Burya biba byiza ubanje no gutegereza mbere yo gushaka undi kugira ngo ubanze wikuremo uwa mbere neza.

 

3. Wimucunga

 

Kwirirwa umucunga ku mbuga nkoranyambaga ngo urebe uwo bavugana ntacyo byakumarira uretse kukubabariza ubusa. Niba yarakwanze ubwo nyine ntagushaka, mureke ndetse ntugafate n’umwanya wawe umutekerezaho.

 

4. Wigenda umusebya

 

Kugenda umuvuga nabi bituma nawe ugaragara nk’umuntu udashobotse ku buryo hari n’uwagira ubwoba bwo gukundana nawe avuga ati ,ukuntu wagiye uvuga uwo mwakundanye najye dushwanye wagenda unsebya.

 

5. Wikwifungirana

 

Niba uwo wakundaga akwanze humura ubuzima ntiburangiriye aho ahubwo wabona Imana iguteganiriza ibyiza kurusha ibya mbere,wigenda ngo wihebe,wigungire ahantu hawenyine.

 

Src:www.Elcrema.com