Kigali: Umukozi w’urukiko rw’Ubujurire yaguwe gitumo ari kwakira ruswa y’arenga miliyoni FRW
RIB yafatiye mu cyuho Karake Afrique ukora mu Rukiko rw’Ikirenga ari kwakira ruswa ya miliyoni 1,4 Frw ya avance y’umuntu amwizeza ko ari ayo guha Umucamanza agatsinda urubanza rwe ruri mu bujurire yatsinzwe mbere.
Karake asanzwe ari Umushakashatsi mu by’Amategeko mu Rukiko rw’Ubujurire. Yafashwe tariki ya 11 Gashyantare 2022.
Karake nk’umuntu ukora mu Rukiko rw’Ubujurire, yashatse amakuru ku rubanza rushingiye ku mitungo y’ubutaka buri mu Mujyi wa Kigali rwaburanagamo abantu babiri.
Yaje kumenya amakuru ko urwo rubanza ruri mu Rukiko rw’Ubujurire, hanyuma aza gushaka uwo wajuriye amubwira ko ari “Umwanditsi w’Urukukiro mu Rukiko rw’Ubujurire” (Greffier) ngo “nakomeza kuba umwana” no mu bujurire azongera atsindwe.
Karake yamusabye ko bahura akamwigisha uko yatsinda urubanza. Baje guhura amusaba miliyoni 30 Frw "yitaga ayo guha umucamanza kugira ngo aze gutsinda mu bujurire".
Baje kumvikana miliyoni 10 Frw hanyuma Karake afatirwa mu cyuho amaze kwakira 1.400.000 Frw ya avance. Afatirwa mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu.
Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye kandi ni uko uyu Karake yahoze ari umukozi mu rwego rw’Umuvunyi, yakoraga nk’umugenzacyaha urwanya akarengane hanyuma aza kuhava nibwo yahawe akazi mu Rukiko rw’Ubujurire
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko itazigera na rimwe yihanganira umuntu uwo ariwe wese witwaza umwanya we cyangwa akazi ke akaka cyangwa akakira ruswa.
Ati “RIB ntizihanganira uwo ariwe wese witwaza umwanya arimo cyangwa akazi akora, akabikoresha mu nyungu ze bwite harimo kwaka no kwakira indonke.”
Dr. Murangira yashimiye abantu bose batanga amakuru kugira ngo iki cyaha gihashywe, anasaba ko gutanga amakuru kuri ruswa byakomeza kuba umuco kugira ngo ruswa icike burundu.
Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke bihanwa n’ingingo ya 54 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Aramutse abihamijwe n’Urukiko yahabwa igihano cy’ igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
IGIHE