Niyomubyeyi Gentille Noella uzwi nka Fofo muri Papa Sava yitabiriye amajonjora ya Miss Rwanda 2022

Niyomubyeyi Gentille Noella uzwi nka Fofo muri Papa Sava yitabiriye amajonjora ya Miss Rwanda 2022

Feb 12,2022

Umukinnyi wa filime, Niyomubyeyi Noella wamamaye nka FOFO muri filimi ya Papa Sava, yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 aho ari guhatanira guhagararira umujyi wa Kigali.

 

Niyomubyeyi Gentille Noella wamenyekanye cyane ku izina rya Fofo muri Firime y’uruhererekane yitwa Papa Sava ari mu bakobwa bakunzwe cyane muri sinema kubera imiterere ye ndetse kuri iyi nshuro yagaragaye imbere y’akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda.

 

Niyomubyeyi Noella wari wambaye nimero 28, yabajijwe impamvu yahisemo kwinjira muri iri rushanwa ashimangira ko ari ukugira ngo abashe kuba ijwi rya bagenzi be b’abakobwa n’Abanyarwanda muri rusange.

 

Umushinga we ni uwo kwigisha ubuzima bw’imyororokere mu bakiri bato.

 

Uyu mukobwa yahawe NO ebyiri na YES imwe.

 

Abakobwa baturutse mu Turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare,nibo bitabiriye ijonjora risoza azenguruka Intara n’Umujyi wa Kigali mu gushaka abatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022.

 

Ni nyuma y’urugendo rwatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru ahatoranyijwe abakobwa icyenda ndetse u Burengerazuba n’Amajyepfo naho hagiye hava icyenda mu gihe mu Burasirazuba haheruka kuva abakobwa 14.

 

 

Muri rusanga abakobwa bagiye gutoranywa mu Mujyi wa Kigali bariyongera kuri 41 bamaze kuboneka mu zindi ntara ari nabo bazatoranywamo abagomba kujya mu mwiherero [Bootcamp].

 

Umuhango wo gutoranya aba bakobwa wabereye kuri Hill Top Hotel.Abakobwa 190 biyandikishije guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 biba agahigo kuko nta handi habonetse nkabo.