Cristiano Ronaldo yakoze igikorwa kigayitse kubera uburakari nyuma yo kurangiza umukino wa 6 adatsinze igitego na kimwe

Cristiano Ronaldo yakoze igikorwa kigayitse kubera uburakari nyuma yo kurangiza umukino wa 6 adatsinze igitego na kimwe

Feb 13,2022

Umunyabigwi Cristiano Ronaldo wa Manchester United yafashwe amashusho acira ku mukinnyi mugenzi we Anthony Elanga atabishaka nyuma yo kurakazwa no kunganya na Southampton igitego 1-1 ndetse no kuzuza umukino wa 6 wikurikiranya adatsinda.

 

Amashusho yafatiwe kuri Old Trafford asa n’ayerekana iki cyamamare cyo muri Portugal gicira by’impanuka ku mukinnyi bakinana ukiri muto Elanga.

 

Nta gitekerezo cyuko iki gikorwa cyakozwe nkana n’uyu rutahizamu wa United.

 

Umunya Sweden,Elanga, ufite imyaka 19,asa nkaho atabibonye kuko yarimo amashyi abafana b’ikipe nyuma y’ifirimbi ya nyuma y’umukino.

 

Elanga yinjiye mu kibuga kuri uyu mukino asimbuye na Scott McTominay mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu

 

Ariko yagize umusaruro muke kuko atabashije gufasha amashitani atukura kuva mu nzira mbi arimo yo kunganya.

 

United yongeye kubura amanota atatu nyuma y’uko mu mukino wabanjiije uyu yanganyije nanone na Burnley igitego 1-1.