MissRwanda2022: Uburanga, ikimero n'umushinga bya Ikirezi Happiness winjiriye ku itike y'Intara y'Amajyepfo - AMAFOTO

MissRwanda2022: Uburanga, ikimero n'umushinga bya Ikirezi Happiness winjiriye ku itike y'Intara y'Amajyepfo - AMAFOTO

Feb 13,2022

Ikirezi Happiness, umwe mu bakobwa bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2022 uzasimbura Ingabire Grace umaranye umwaka iri kamba, yahishuye byinshi birimo no kuba aririmba muri korali anatangaza ibyo azakora naba Miss Rwanda 2022 n’ibyo yashyiramo imbaraga aramutse abaye Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco.

. Uburanga bwa Ikirezi Happiness

. Ikimero cya Ikirezi Happiness

. Umushinga wa Ikirezi Happiness

Ikirezi Happiness, ni umukobwa w’imyaka 20 y'amavuko, akaba atuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Afite ababyeyi bombi n’abavandimwe 2. Yasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2019, akaba yarize Imibare, Ubukungu, n’Ubumenyi bw’isi (MEG). Ikirezi Happiness yabwiye InyaRwanda.com ko ari umukristo ndetse akaba aririmba no muri korali. Ati “Mu busanzwe nsengera EEGR Nyamirambo, ndi umuririmbyi muri korali yitwa ‘Come to God’”.

 

Ikirezi Happiness ari mu bakobwa 9 bahagarariye Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022, abo akaba ari: Ituze Ange Melisa [Nimero 14], Tanganyika Isabelle [Nimero 1], Ashimwe Michelle [Nimero 32], Kamikazi Queen [Nimero 13], Ikirezi Happiness [Nimero 3], Ruzindana Belyse [Nimero 31], Uwimana Jeannette [40], Irakoze Sabine Hyguette [Nimero 34] na Keza Melisa [Nimero 24]. Ni irushanwa yitabiriye nyuma y’igihe kinini abisabwa n’inshuti ze n’abavandimwe be. Afite umushinga w’ubukerarugendo yise ‘Tumenye u Rwanda rwacu’.

 

Yavuze ko yakuze akunda cyane ubukerarugendo ari na yo mpamvu ari wo mushinga afite mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ahatanyemo. Ati “Nkunda gutembera ahantu henshi hatandukanye mu rwego rw'ubukerarugendo. Kujya kwiyamamaza muri Miss Rwanda 2022, ikintu cyanteye kuyijyamo ni uko mu rugo bahoraga babimbwira ndetse n’inshuti zanjye, ariko ku giti cyanjye numvaga ari cyo gihe cyiza cyo kwitabira aya marushanwa uyu mwaka cyo gutanga umusanzu ku gihugu cyanjye binyuze ku rubuga Miss Rwanda itanga”.

 

Ikirezi ari mu bakobwa bahagarariye Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022

 

Uyu mukobwa utuye i Nyamirambo, yasobanuye ko impamvu yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo ari ukubera ko yahize amashuri ye yisumbuye, byongeye iyi ntara ikaba ifite n'ahantu nyaburanga henshi – ibintu bihura cyane n’umushinga we. Ati “Mu by’ukuri, nahisemo kwiyamamariza mu Majyepfo kubera impamvu 2. Iya mbere narahize i Butare. Indi mpamvu ni uko mu Majyepfo hari ahantu nyaburanga henshi hatandukanye hazamfasha mu mushinga wanjye”.

 

Ikirezi yavuze ko nta bwoba yari afite ubwo yinjiraga mu cyumba cyabereye amajonjora mu ntara y’Amajyepfo, icyakora ngo ubwo bahamagaraga abakobwa babonye PASS ni ukuvuga bagomba gukomeza muri iri rushanwa, yagizemo ubwoba. Ati “Nagize ubwoba bari guhamagara abahawe PASS, ntibyabura”. Yavuze ku mushinga yatanze muri iri rushanwa anasobanura impamvu ari wo yahisemo ndetse avuga icyo abona uzafasha abanyarwanda. Ati:

 

Mfite umushinga w’ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, ufite izina rya “Tumenye u Rwanda rwacu”, umushinga wanjye ukangurira ubukerarugendo hagati mu gihugu bukozwe n’abanyarwanda. Umushinga wanjye ugamije kongera ubukungu bw’igihugu cyacu binyuze mu bukerarugendo bihereye kuri twebwe abanyarwanda, gukuza umuco w’ubukerarugendo mu gihugu cyacu, no gushishikariza abanyarwanda kumenya ubwiza bw’igihugu cyacu bihereye mu mujyi wa kigali gukomeza mu tundi turere.

 

Miss Ikirezi Happiness ati “Icyanteye guhitamo uyu mushinga, ni uko nakoze ubushakashatsi nsanga ubukerarugendo mu gihugu cyacu bubogamiye ahanini ku banyamahanga ariko abanyarwanda dufitemo uruhare rukiri ku kigero gito. Umushinga wanjye uzakorerwa mu gihugu hose mu turere 30 no mu mujyi wa Kigali. Kuko nasanze buri Karere gafite umwihariko wako”.

 

Arakomeza ati “Ibibazo uzakemura ni uko bizatuma abanyarwanda dukunda igihugu cyacu tugikundishe n’abandi kuko ujya gutera uburezi arabwibanza, kandi ijya kurisha ihera ku rugo, bizakemura ibibazo by’ubushomeri kuko hazatangwa akazi, bizongera ubukungu mu gihugu cyacu ndetse bizahindura imyumvire ku banyarwanda yo kumva ko ubukerarugendo mu gihugu cyacu ari ubw’abanyamahanga”.

 

Akamaro k’irushanwa rya Miss Rwanda ku bakobwa n’abanyarwanda bose muri rugange mu mboni za Ikirezi Happiness

 

Uyu mukobwa uri gushishikariza Abanyarwanda bose kwitabira ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu, asanga iturufu yamufasha kubigeraho mu buryo bworoshye ari ukwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022. Yavuze akamaro k’iri rushanwa mu mboni ze, ati “Irushanwa rya Miss Rwanda ritinyura umwana w’umukobwa rikamuha n’amahirwe yo guteza imbere umushinga we ugamije kugirira akamaro sosiyete nyarwanda n’igihugu muri rusange”.

 

Happiness Ikirezi yavuze ko aramutse abaye Miss Rwanda 2022, hari byinshi yaharanira ko bibonekamo impinduka, ati “Mbaye Miss Rwanda, ibindi ibikorwa nakora bitari ku mushinga wanjye, naharanira guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu bakiri bato kugira ngo twongere ubumenyi ariko tuzanabusigire abaza dukomokaho”.

 

Uyu mukobwa avuga ko aramutse ahawe gutegura Miss Rwanda yakongera ibihembo bitangwa muri iri rushanwa ndetse n’umubare w’abahabwa ibihembo. Yagize ati “Mbonye amahirwe yo gutegura Miss Rwanda, nakongera umubare ndetse n’ibihembo bitangwa muri iri rushanwa”.

 

Ikirezi yavuze ko akiri umwana yumvaga azaba umuganga, gusa amaze gukura byarahindutse ubu arashaka kuba inzobere mu bukungu aho yifuza kuzakora muri BNR. Nk'umuntu wize Imibare mu mashuri yisumbuye ndetse akaba ashaka no kuminuza mu mibare, avuga ko gukora mu bigo by'imari bikomeye byamufasha guteza imbere u Rwanda.

 

Ati “Nkiri muto numvaga, nzaba umuganga kuko nabonaga ari byiza kuba navura abantu, gusa maze gukura naje gukunda ibijyanye n’ubukungu nkumva ari byo nazakomeza kwiga muri kaminuza, nkazakora muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) cyangwa mu bindi bigo byigenga. Nkateza imbere igihugu cyanjye, nkunda na none ibijyanye n’ubucuruzi”.

Happiness Ikirezi yatangaje impinduka yakora muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

 

Ikirezi avuga ko Perezida Paul Kagame ari we afatiraho icyitegererezo, anavuga ibyo yakora agiye muri Politiki. Ati “Umuyobozi mfata nka Role model wanjye ni Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kubera aho yakuye igihugu cyacu ubu tukaba tugeze ku iterambere rishimishije n’umutekano w’indashyikirwa. Ndamutse ngiye muri politike, naba Umuyobozi uhagarariye Urubyiruko n’Umuco kubera ko byamfasha gufasha urubyiruko kumenya umuco wacu no gukunda igihugu cyacu”.

Happiness ubwo yari yasuye Ikiyaga cya Ruhondo giherereye mu Ntara y'Amajyaruguru

Miss Ikirezi ubwo yari kuri Waterfall mu Ntara y'Amajyaruguru

Aha ni i Rwamagana kuri Vintage Cottage kamwe mu duce twiza muri aka Karere

Aha ni kuri Napoleon Island mu Karere ka Karongi

 

Hano Happiness yari muri Karongi yitegereza ibyiza nyaburanga bitatse aka Karere

 

Ikirezi Happiness arashaka kuba Miss Rwanda 2022 bikamufasha gukabya inzozi ze