Dore uburyo 10 watunguramo umukunzi wawe kuri uyu munsi wa St. Valentin ntazigere awibagirwa

Dore uburyo 10 watunguramo umukunzi wawe kuri uyu munsi wa St. Valentin ntazigere awibagirwa

Feb 14,2022

Umunsi w’abakundana (Saint Valentin) ntuvuga gutanga impano zihenze gusa, ahubwo ni n'umwanya wo gukora utuntu twereka uwo ukunda ko umuhoza ku mutima.

. Uko watungura umukunzi wawe kuri St. Valentin

. Dore ibyo wakorera umukunzi wawe kuri St. Valentin

 

Irebere ibintu 10 watunguza umukunzi wawe kuri Saint Valentin bitagusabye amafaranga nk'uko urubuga Life Hack rwabitangaje:

 

1. Amagambo y’urukundo

 

Mu gihe utari buhe impano ikomeye umukunzi wawe kuri Saint Valentin, teganya amagambo y'umutoma uri bumubwire. Muri aya magambo kandi ushyiremo ayerekana agaciro umuha n'ibindi by'ingenzi hagati yanyu. Ibi bizamunyura ku mutima.

 

2. Murebe icyoroshye/ Indoro y’urukundo

 

Itegereze mu maso umukunzi wawe nk'aho ariwe ikibasumba ku isi. Ibi bizashimisha umukunzi wawe kuko azabona ko umwitayeho.

 

3. Tegura umugoroba udasanzwe

 

Gerageza uhindure uko wateguraga amafunguro y’umugoroba n’icyo kunywa hanyuma muyasangirire hamwe. Ibi byishimo bizabaherekeza bibageze mu ijoro ry’urukundo!

 

4. Musohokane byoroheje

 

Birashoboka ko umukunzi wawe atabonye uko musohokana kubera impamvu zitandukanye. Mutungure umusohokane ahantu horoheje ndetse atigeze anatekereza. Bizamufasha kwishimira ko umuzirikana.

 

5. Mukorere massage.

 

Mutungure umusabe kumukorera massage. Nubwo utari inzobere muri iki gikorwa, gerageza kumukandisha intoki zawe witonze ku buryo azazumva nka karese kurenza uko yabyita massage. Bizarushaho gutuma akwibonamo.

 

6. Mushakire uruhushya rutunguranye

 

Niba uzi umukoresha w’umukunzi wawe, ushobora kumusabira uruhushya we atabizi kugira ngo mwirirwane ubone uko umukorera ibimuryohera kuri Saint Valentin.

 

7. Muhe igihe gihagije cyo kuruhuka.

 

Niba mwarashakanye, musige mu buriri agisinziriye, umutegurire ifunguro rya mu gitondo asanzwe akunda cyane. Siga umwandikiye ubutumwa umwifuriza kuryoherwa ndetse n’umumsi mwiza mbere yuko ujya kukazi.

 

8. Mutegurire amafunguro asanzwe akunda cyane.

 

Gerageza kuva mu byabaye akamenyero. Tegurira umukunzi wawe amafunguro akunda kurusha andi, nibiba na ngombwa uyamutunguze mu cyumba cye, azarushaho kubona ko umwitayeho.

 

9. Tekereza ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

 

Ku bashakanye ni byiza ko mwaganira ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina, mukavuga ibitagenda neza n'ibyo mwifuza guhindura muri iki gikorwa. 

 

10. Mwumvishe uturirimbo twiza.

 

Ushobora kumutungura umuha uturirimbo twiza kuri telefone ye, tuzamufasha guhora agutekereza igihe arimo kutwumva.