Uko Regero Norbert yiswe Digidigi, icyo bisobanura ndetse n'uko afata iri zina kugeza ubu
Regero Norbert wamamaye nka Digidigi yahishuye inkomoko y'iri zina rimuha umugati. Digidigi ni izina abantu benshi bazi muri sinema Nyarwanda by'umwihariko abakunzi bayo.
Digidigi ubusanzwe yitwa Regero Norbert akaba yaramamaye muri filime zitandukinaye zirimo na Papa Sava. Digidigi asobanura uko iri zina rimuha umugati ryaje yagize ati: "Digidigi ni izina ryaje kubera Papa Sava. Nyuma yo gutekereza amazina menshi twahisemo Digidigi kuko urumva ni izina ricuruza kandi rikunzwe, riryoshye".
Yakomeje avuga uko barihisemo agaragaza ko bisa n'ibyakozwe n'ikipe ya bagenzi be bahuriye muri Papa Sava. Yagize ati: "Urebye nka 75% ni njye ariko ubundi izina umuntu aryitwa na team, twari benshi Ndimbati yari ahari, hari Papa Sava, hari abanshinzwe gukamera kuko nari maze gukina udusene tugera muri 3 ariko ntafite izina".
"Baricaye baravuga bati ni byiza ko wakwitwa izina, dutekereza menshi kubera ko twari turi gukina aga sene gafitanye isano no kurya n'inda kandi biri bugaragare ko njyewe ndi kugenzwa n'inda, duhita tuzanamo ibintu by'umudigi turavuga tuti ni Digidigi ni aho ryavuye".
Digidigi avuga ko Niyitegeka Gratien (Papa Sawa) yashyize itafari rikomeye mu gutuma iri zina ryamamara ashimangira ko yamufashije gutera imbere muri sinema.