UEFA Champions League: Mbappe yababaje bikomeye Real Madrid ishaka kumugura naho Lionel Messi ataha amara masa

UEFA Champions League: Mbappe yababaje bikomeye Real Madrid ishaka kumugura naho Lionel Messi ataha amara masa

Feb 16,2022

Mu mukino ubanza wa 1/16 waraye ubereye Parc des Princes mu mujyi wa Paris,ikipe ya PSG yatahukanye intsinzi y’igitego 1-0 imbere ya Real Madrid yari yugariye bikomeye.

 

PSG yayoboye umukino igatera amashoti 21 yose arimo 8 yaganaga mu izamu,yagowe n’ubwugarizi bwa Real Madrid bwari bukomeye ariko ku munota wa nyuma Mbappe wigaragaje cyane muri uyu mukino arayicungura.

 

Ku munota wa 93 w’umukino,nibwo PSG yatsinze iki gitego cya Mbappe nyuma y’aho Lionel Messi yahushije penaliti ye ya mbere mu mukino yahuyemo na Real Madrid,yakuwemo na Thibaut Courtois.

 

Mbappe yifuzaga kwiyereka Real bivugwa ko imwifuza ngo azerekeze I Bernabeu mu mpeshyi ku buntu,ubwo amasezerano ye azaba arangiye.

 

Hakiri kare ku munota wa 62, Mbappe yabonye penaliti nyuma yo gutegerwa mu rubuga rw’amahina na Dani Carvajal.

 

Kizigenza Messi wari waratsinze ibitego 26 akanatanga imipira yavuyemo ibitego 14 mu mikino 45 yaherukaga gukina na Real Madrid,yahawe iyi penaliti ayitera nabi Courtois ayikuramo.

 

Mbappe yatangiye umukino neza,ubwo yasunikaga umupiramu rubuga rw’amahina nyuma yo gucenga neza Carvajal,ahereza Angel Di Maria wari mu rubuga rw’amahina atera hejuru.

 

Luka Modric na Casemiro bagiye bahuza imbaraga kugira ngo bahagarike Mbappe wari uri hejuru ndetse yinjira cyane mu rubuga rw’amahina.

 

Real Madrid ntiyigeze itera mu izamu na rimwe muri uyu mukino ndetse amahirwe make yabonetse ni ishoti Kroos yateye rica hejuru y’izamu.Madrid yagerageje amashoti 3 yaganye hanze yose.

 

Mu mukino wo kwishyura uzabera Bernabeu,Real Madrid izakina idafite Casemiro na Mendy bahawe amakarita y’umuhondo atabemerera gukina ubutaha.

 

Mbappe wacunguye PSG, amaze kugira uruhar e rungana na 64 % mu bitego PSG imaze gutsinda muri iyi Champions League y’uyu mwaka.