MissRwanda2022: Muheto ayoboye abandi mu gukundwa ku rubuga rwa Instagaram - AMAFOTO

MissRwanda2022: Muheto ayoboye abandi mu gukundwa ku rubuga rwa Instagaram - AMAFOTO

Feb 16,2022

Nshuti Divine Muheto wavugishije benshi harimo n’abagize Akanama Nkempuramaka mu mafoto yose yashyizwe ku rukuta rwa Instagram rwa Miss Rwanda kuva amajonjora yatangira, iye niyo iyoboye mu gukundwa ndetse harimo ikinyuranyo kinini hagati ye n’abandi bamukurikira.

 

 

Kuwa 29 Mutarama 2022 ni bwo amajonjora ya Miss Rwanda yatangiye mu ntara y’Amajyaruguru aho abakobwa 9 aribo bakomeje. Umunsi wakurikiyeho hari kuwa 30 Mutarama 2022 akomereza mu ntara y’Uburengerazuba naho havuye 9.

 

Mu ntara y’Amajyepfo naho havuye abakobwa 9 mu majonjora yabaye kuwa 05 Gashyantare 2022, mu gihe mu ntara y’Uburasirazuba havuye abakobwa 14. Naho kuwa 12 Gashyantare amajonjora asorezwa mu mujyi wa Kigali aho abakobwa 29 aribo babashije gukomeza.

 

Aba bakobwa bagera kuri 70 bakaba aribo bazatoranywamo 20 bazajya mu mwiherero uzasozwa berecyeza ku musozo ahazatangarizwa abazambara amakamba anyuranye arimo n'irya Miss Rwanda 2022.

 

Mu minsi 18 ishize rero rwambikanye abakobwa bamwe bakogameza abandi bagasigara, hari amafoto yagiye afatwa umunsi ku wundi ari na ko asangizwa abantu ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino.

 

Iwacumarket yifashishije urukuta rwa Instagram rwa Miss Rwanda tubegeraniriza abakobwa bagiye berekwa urukundo rudasanzwe aho ku isonga kugeza ubu hashingiwe kuri 'Likes', ifoto ya Muheto ariyo imaze gukundwa cyane.

 

Nubwo ariko twabegeranirije abakobwa 5 bahatanye muri Miss Rwanda 2022, mu mafoto yose ari kuri uru rukuta yaba n'ay'abagize Akanama Nkempuramaka nta foto irageza ku gahigo nk'ak'ifoto ya Muheto mu yashyizwe kuri Instagram ya Miss Rwanda kuva amajonjora yatangira.

 

6. Nzamukosha Patricia afite ifoto ifite Likes 3400

5. Tanganyika Elizabeth afite ifoto imaze kugira Likes 3546

4. Kayumba Darina afite ifite Likes 4012

3. Umuhoza Emma Pascaline afite ifite Likes 4022

2. Mutabazi Isingizwe Sabine afite ifoto imaze kugira Likes 5527

1. Nshuti Divine Muheto afite ifoto imaze kugira Likes 5892 n'indi imaze kugira Likes 7909

Muheto arayoboye kuri Instagram, iyi niyo foto ye yakunzwe cyane