Menya ko urukundo rwanyu rugiye guhagarara niba ubona ibi bimenyetso. Cungira hafi ndetse umenye icyo gukora hariki kare

Menya ko urukundo rwanyu rugiye guhagarara niba ubona ibi bimenyetso. Cungira hafi ndetse umenye icyo gukora hariki kare

Feb 16,2022

Niba uri murukundo cyangwa se ufite umukunzi ariko ukabona bitagenda neza, bitewe n’uburyo mwari mubanye mukimenyana, hari ibintu bimwe na bimwe byagufasha kumenya ko umukunzi wawe atacyikwiyumvamo cyangwa se ubushuti bwanyu bugana ku musozo.

. Ibimenyetso bigaragaza urukundo rugiye guhagarara

. Urukundo rugiye kurangira

. Ibimenyetso byakwereka ko urukundo rwanyu rugeze ku musozo

 

Ibimenyetso bikwereka ko urukundo rwanyu rugiye guhagarara n'ibi bikurikira:

 

-Niba yari asanzwe aguhamagara kuri telefoni inshuro eshatu (urugero) ku munsi, ukabona atangiye kugabanya akaguhamagara rimwe cyangwa se bukira atanaguhamagaye ngo anakubaze uko umunsi wagenze, icyo gihe haba harimo akantu. Tutirengagije ko wenda hari impamvu z’akazi gashobora kumubana kenshi, ariko ntiyabura n’iminota 5 y’ubutumwa bugufi kandi niyo byaba kubura umwanya ntiwawubura iminsi yose.

 

-Niba mwari musanzwe musohokana nka weekend, mugasangira, mukanaganira ku by’urukundo rwanyu, ukabona atangiye kuguha impamvu (excuses) wenda ngo mfite gahunda n’izindi nshuti ze cyangwa ngo ndananiwe ndumva nshaka kuruhuka,ihangane tuzajyayo ubutaha,ugasanga ntamwanya akiguha, icyo gihe ntabakikwiyumvamo.

 

-Niba mu gihe mwabaga muri kumwe warashoboraga gufata telefone ye nta rwikekwe agufiteho, ariko ugasanga muri icyo gihe niba munahuye adashobora kushyira telefone ye hasi, yirinda ko wayifata, icyo gihe hari icyo abagukinga.

 

-Niba yarakugishaga inama y’ikintu runaka agiye gukora, ubu ukabona cyangwa ukumva abikubwiye byararangiye,menya ko bitameze neza.

 

-Ubu ko n’iterambere ryaje,niba yarasanzwe ashyira ifoto yawe kuri whatsapp ye (profile), ugasanga ashyizeho ifoto y’undi mukobwa utazi (atagupresence), badafitanye n’isano (relatives), menya ko atacyikwiyumvamo.

 

-Hari n’igihe wowe umuhamagara ku masaha wenda mwari musanzwe muvuganiraho bitewe n’igihe mwese muhugukira, ugasanga ari kuyivugiraho umwanya munini,cyangwa se wamuhamagara ntayifate na nyuma yaza ntaguhamagare kandi yabonye ko wamubuze (missed call yawe), nyuma wakongera kumuhamagara wenda akwitabye nabwo ntakubwire impamvu , akagenda aca ku ruhande ashaka kukwikiza gusa.

 

Ibyo ni bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko uwo mukundana (umukunzi wawe) ashaka ko urukundo rwanyu rurangira, atakigukeneye. Ashobora kubiterwa no kuba amaze kuguhararukwa cyangwa se yabonye undi akabura aho ahera akubwira ngo mubivemo kuko wenda aba abona ntacyo mupfuye kigaragara,impamvu atari wowe iturutseho.

Tags: