MissRwanda2022: Gutora kuri SMS no kuri Internet byatangiye. Dore nimero nshya n'uko waha amahirwe uwo ushyigikiye

MissRwanda2022: Gutora kuri SMS no kuri Internet byatangiye. Dore nimero nshya n'uko waha amahirwe uwo ushyigikiye

Feb 16,2022

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 hatangiye amatora yo kuri internet ndetse no kuri telefoni. Gutorera kuri interinet birasaba kwifashisha IGIHE.COM

 

Hari kandi gukoresha code ya *544*1* nimero y’umukobwa ushaka guha amahirwe#. Gutora byatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gshyantare saa tanu n’iminota 55.

 

Numero abakobwa bari muri #MissRwanda2022 baratorerwaho zamaze gutangazwa.

 

Ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022, nibwo abakobwa 20 bazaba batoranyijwe bazatangira umwiherero. Bivuze gutora bizarangirana na tariki 26 Gashyantare saa sita z’ijoro.

 

Akanama Nkemurampaka kazatangaza abakobwa 18. Abakobwa babiri baziyongera kuri 18 bazatoranywa hashingiwe ku bagize amajwi menshi mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet na SMS agiye gutangizwa.

 

Imibare igaragaza ko muri uyu mwaka, abakobwa 473 aribo biyandikishije muri Miss Rwanda mu ntara zitandukanye.

 

Gutoranya abakobwa bazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali byatangiye ku wa 29 Mutarama 2022 bihereye mu Ntara y’Amajyaruguru birangira ku cyumweru gishize mu mujyi wa Kigali.

 

Nimero Abakobwa bagomba gutorerwaho: