Umuhungu wa Museveni, Gen. Muhozi yiyamye Kayumba Nyamwasa na RNC
Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yihanangirije Kayumba Nyamwasa, uri mu barwanya ubutegetsi bw' u Rwanda, amuha gasopo amubwira ko adahirahira atekereza gukoresha ubutaka bwa Uganda mu nyungu ze.
Uyu mugabo usanzwe ari n'umujyanama wa Se, Perezida Museveni Yoweli Kaguta ku bijyanye na operasiyo zidasanzwe, avuga ko atazi ikibazo Kayumba yagiranye n' u Rwanda gusa ngo azibukire kumva ko yakoresha ubutaka bwa Uganda mu gushaka kugira ibyo ageraho.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 19 Gashyantare 2022, Gen Muhoozi yagize ati " Jenerali Kayumba na RNC (ishyaka ryashinzwe na Kayumba), sinzi ibibazo wagize uri mu Rwanda na RPF/RDF. Ndakwihanangirije ntuzigere utinyuka gukoresha igihugu cyanjye mu bikorwa byawe."
Ni ubutumwa bwaje buherekeje ifoto ya Perezida Kagame, Muhoozi aherutse kwita Sewabo.
Yakomeje agira ati " Ibi si ibijyanye na politiki. Ntabwo nshishikajwe na politiki. Ibikorwa bitemewe n'iby'ubugizi bwa nabi bya RNC muri Uganda mu gihe gishize byari birimo kutuganisha ku ntambara y'ubugoryi! Ababigizemo uruhare bose bazatahurwa."
Kuva mu myaka itatu ishize, u Rwanda rwakunze kuvuga ko Kampala yabaye indiri y'abarwanya ubutegetsi bwa Kigali. Bamwe mu bari mu ishyaka rya Kayumba Nyamwasa byavuzwe ko bagendaga i Kampala bidegembya, nta nkomyi.
Museveni yiyemereye ko ku bw'impanuka yahuye na Charlotte Mukankusi, umwe mu bavuga rikijyana muri RNC.
Byavuzwe ko RNC yashakaga abambari bayo muri icyo gihugu, igamije kuzatera u Rwanda.
Gen Muhoozi akomeje kugaragaza ubushake mu kongera kubanisha neza ibihugu byombi bimaze imyaka isaga itatu bibanye nabi. Kwikoma Kayumba ku karubanda bikaba byafatwa nk'ikindi kimenyetso ko uyu mugabo akomeje umugambi we.
Mu 2010 Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y' u Rwanda, yasohoye itangazo ririmo ko Lt Gen. Kayumba Nyamwasa, wari Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Buhinde, yahunze igihugu.
Lt Gen. Kayumba Nyamwasa yabaye umwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda, yigeze no kuba umugaba mukuru wazo. Indi mirimo ikomeye y’igihugu yashinzwe ni iyo guhagararira u Rwanda mu Buhinde, ari na yo yabarizwagamo kugeza magingo aya.
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga harimo ko Nyamwasa atagihagarariye u Rwanda mu Buhinde cyangwa mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose cyangwa se urwego urwo ari rwo rwose.
Kuri ubu biravugwa ko Nyamwasa yaba aherereye mu gihugu cy’u Bugande, Leta y’u Rwanda ngo yaba yatangiye kureba uko hakoreshwa uburyo bujyanye n’amategeko kugirango atabwe muri yombi agarurwe mu gihugu.
Mbere yuko ahunga igihugu, inzego z’ubutasi z’u Rwanda zamukoragaho iperereza ku byaha bikomeye by’ubugizi bwa nabi, nkuko iryo tangazo ryavugaga.
Kuri ubu Kayumba Nyamwasa aba muri Afurika y'Epfo aho bivugwa ko arindirwa umutekano bikomeye nyuma yo kurusimbuka inshuro zirenze imwe.
Muri Mutarama 2011, Kayumba Nyamwasa yakatiwe gufungwa imyaka 24. Ni nyuma y'aho umucamanza Brig. Gen Yohani Petero Bagabo yavuze ko ahamwa n'ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura; ibyaha bivutsa igihugu na leta umudendezo no gusebanya ndetse no gutoroka igisirikare.