Reba ikintu gitangaje Ariel Wayz yasabye abakobwa bagenzi be gukorera abasore babahemukiye mu rukundo
Umuhanzi w’Umunyarwandakazi, Uwayezu Ariel wamamaye nka Ariel Wayz yasabye abakobwa bagenzi be gutuka abahungu babahemukiye mu rukundo.
Wayz yabisabye abari bitabiriye igitaramo Drip City Concert cyarimo Umunya-Nigeria uri kwamamara byihuse mu muziki, Michael Adebayo Olayinka uzwi nka Ruger, cyabereye mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2022.
Uyu mukobwa nk’uko BTN TV ibivuga, yahamagawe ku rubyiniro, araririmba ariko mbere yo kuririmba Away yafatanyije n’umuhanzi Juno Kizigenza bakundanaga, yamenyesheje bagenzi be bahemukiwe mu rukundo n’abahungu ko ari bo ayituye.
Wayz yahise asaba aba bakobwa bahemukiwe kuzamura urutoki rwa musumbazose rusanzwe rwifashishwa mu gutukana, ati: “Indirimbo ikurikira nyituye abakobwa bose bahemukiwe mu rukundo, muzamure urutoki rwo hagati ku bw’abo ba…”
Ariel Wayz na Juno Kizigenza batandukanye mu mpera z’umwaka ushize, buri umwe ashinja undi kumuhemukira ndetse banaranatukanye, babigaragariza abakoresha imbuga nkoranyambaga.