Mukura FC yahannye Marine FC nk'uko yabikoreye mukuru wayo APR FC

Mukura FC yahannye Marine FC nk'uko yabikoreye mukuru wayo APR FC

Feb 21,2022

Mukura Victory Sports itsinze Marine FC mu mukino wa 18 washapiyona, igitego kimwe ku busa.

. Mukura VS ikomeje gutsinda amakipe yaba amato n'amanini

. Mukura VS irakubita umuhisi n'umugenzi

. Mukura FC yatsinze Marines FC

Amahindura ya Mukura yimukiye kuri Marine FC yakiriwe neza mu buzima busanzwe, ariko mu kibuga yimwa amanota. Umukino watangiye ku isaha ya saa 15:00 PM, aho Mukura yagombaga kwakira Marine FC nyuma yo gutsinda Gasogi United igitego 1-0, mu mukino wabereye i Nyamirambo.

 

Marine FC yari yagiye i Huye idafite Hirwa Jean de Dieu warufite amakarita atamwemerera gukina, naho Mukura victory sports ikaba yakinnye idafite Muhoza Tresor nawe wari ufite ikibazo cy'amakarita. Habamahoro Vicent yafunguye amazamu ku munota wa 38, ndetse igice cya mbere kirangira ntazindi mpinduka zibaye.

 

Marine FC nayo iguye i Huye

 

Mu gice cya kabiri amakipe yagarutse afite umuvuduko nk'uwo bashorejeho mu gice cya mbere, gusa Mukura yongera gukina nk'ikipe yabonye igitego kandi imaze imikino ine ibona icyo gitego ikabasha ku kirinda. Abakinnyi ba Marine nka Ishimwe Fiston na Ramadhan bagumye kugerageza bashaka igitego, ariko guhindukiza umuzamu bigumya kuba ingume.

 

Iminota y'umukino yarangiye Marine FC itabashije kwishyura igitego, bituma Mukura yegukana amanota atatu nyuma y’aho umukino ubanza aya makipe yombi yari yaranganyije ubusa ku busa.

 

N'ubwo imvura yabanje kugwa, abafana bari babucyereye

 

Uyu ubaye umukino wa 6 wikurikiranya Mukura idatsindwa kuva kuri Musanze FC kugera kuri Marine FC. Muri iyo mikino yinjijwe ibitego 2 bya Musanze FC, mu gihe Mukura yo yinjije ibitego 8.

 

Tugendeye kuri gahunda ya Mukura uburyo itangamo agahimbazamusyi, ubu abakinnyi bayo bageze ku bihumbi 120 kuko uko batsinze umukino bahabwa ibihumbi 20 batsinda undi bakabongera 20. Kuva Tony Hernandez yafata iyi kipe ntiratsindwa umukino yewe ntirananganya, kandi kuva Ruremesha Emmanuel yasezererwa ubuzima bwa Mukura mu kibuga bwarahindutse.