Ibyishimo bya Gasogi United bimaze kuba umugani

Ibyishimo bya Gasogi United bimaze kuba umugani

Feb 21,2022

Gasogi United yongeye gutsindwa na Rutsiro FC ibitego 2 kuri 1, bikomeza kuyishyira habi muri shampiyona y'u mwaka.

 

Urugendo rwerekeza mu burengerazuba bw'u Rwanda ntabwo ruhiriye Gasogi United, kuko itsinzwe na Rutsiro FC ibitego 2 kuri 1 ndetse ari nayo yabanje igitego.

 

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, mu gice cya kabiri Gasogi United ifungura amazamu ku munota wa 53, igitego cyatsinzwe na Hassan Djibrine. Iki gitego kikijyamo, Gasogi United yatangiye gusatirwa cyane byatumye ku munota wa 73 Mumbere Malekidogo afungura amazamu ku ruhande rwa Rutsiro FC, mu gihe umukino wenda kurangira ku munota wa 83 Jules Shukulu atsinda igitego cya kabiri cya Rutsiro FC inabona amanota atatu yayo.

 

Intsinzi zikomeje kuba ingume kuri Gasogi United

 

Gasogi United itsinzwe umukino wa 5 mu mikino 6 iheruka ya shampiyona. Ni umusaruro mubi iyi kipe igize kuva yazamuka mu kiciro cya mbere. Iyi kipe iheruka gushyira mu karuhuko umutoza wayo intego yayo isanzwe ivuga ko ari ibyishimo, ariko kugera ubu gusa kuri iyi kipe biri kuza gacye dore ko ubu iryamye ku mwanya wa 11 n'amanota 19 irushwa umwenda w'igitego kimwe Rutsiro FC iri ku mwanya wa 12.

Rutsiro FC nayo ntabwo ihagaze neza muri shampiyona