Ikimero n'uburanga by Ka Keza ukomeje kwamamara mu muziki wo mukarere unashobora kwigaranzura Sat-B na Meddy - AMAFOTO

Ikimero n'uburanga by Ka Keza ukomeje kwamamara mu muziki wo mukarere unashobora kwigaranzura Sat-B na Meddy - AMAFOTO

Feb 21,2022

Umurundikazi Ka Keza akomeje gutanga icyizere cy’umuziki w’iki gihugu, nyuma y’aho ashyiriye hanze indirimbo imwe rukumbi ikarebwa byo ku kigero kiri hejuru mu kwezi kumwe, bishoboka ko yazanakuraho agahigo k’indirimbo Beautiful ya Sat B na Meddy.

 

U Burundi ni kimwe mu bihugu bya mbere byagize umuziki uri imbere, mu bihugu bigize Akarere k’Uburasirazuba, aho abahanzi barimo ba Mr Nice, Lolilo, Kidumu, Christophe Matata bagiye batanga ibyishimo bikomeye mu muziki usanzwe;

 

Byagera mu muziki wa Live n’uwo kuramya no guhimbaza Imana bikaba ibindi, kuko n’abanyarwanda benshi b’abahanga muriwo bafite isano n’iki gihugu.

 

Kuri ubu ariko, biragoye gusobanura neza uko uyu muziki uhagaze, kuko ibihugu byinshi bisa n’ibyasize iki gihugu ahanini ushingiye kuburyo ibihanga by’abahanzi b’iki gihugu bacuruza umuziki wabo ku mbuga nkoranyambaga.

 

Kuri ubu rero, Iwacumarket.xyz ikaba yifuje kubegeranyiriza amafoto y’umwe mu bakobwa bigaragara ko adatuye mu Burundi, ariko w’umurundikazi wumvise uko aririmba.

Impamvu yo guhitamo uyu mukobwa ikaba yumvikana kuko akomeje gufata imitima ya benshi, binyuze mu ndirimbo ye imwe rukumbi yashyize hanze kuwa 13 Mutarama 2022.

 

Iyi ndirimbo mu kwezi kumwe konyine, ikaba yari imaze kurebwa inshuro ibihumbi 447, agahigo kari hejuru cyane, dore ko n’indirimbo ya Sat B na Meddy ishobora kuba itarabigezeho kuko yagiye hanze kuwa 14 Ukuboza 2020, ikuzuza miliyoni kuwa 19 Gashyantare 2021, bivuze iminsi ingana na 65 kandi ari ibyamamare byari byayihuriyemo.

Mu kwezi kumwe gusa yari imaze kurebwa n'ibihumbi 447

 

Ka Keza ukomeje kunyura benshi mu ndirimbo 'Like You'

Ni umurundikazi

Kuri Instagram yitwa Ka_Keza

Konti akoresha kuri Youtube imaze kugira aba ‘subscribers’ barenga ibihumbi 11