Aflatoxins: uburozi bukomeye ku mubiri buva mu bigori, ubunyobwa n'ibindi byatoye uruhumbu bushobora no gutera Kanseri y'umwijima
Aflatoxins ni itsinda ry’uburozi (toxins) bukomeye bukorwa na mikorobe zo mu bwoko bw’imiyege (fungi), bukaba buboneka mu bihingwa bitandukanye cyane cyane; ubunyobwa, ibigori n’ipamba.
. Uruhumbu rushobora gutera kanseri y'umwijima
. Aflatoxins igabanya ubudahangarwa bw'umubiri
Ushobora kuba warabonye ibigori, ubunyobwa cg se izindi mbuto zibitswe igihe kirekire zigatangira kuzana ibintu bimeze nk’ubwoya; icyo benshi bita uruhumbu.
Uru ruhumbu nirwo aflatoxins, rukunze kuboneka cyane cyane ahantu humutse kandi hashyushye. Imiyege ikora ubu burozi yibasira ibihingwa mu gihe cy’ihinga, isarura, ndetse no mu gihe bihunitse (storage).
Aflatoxins yaba igera mu bantu ite?
Ubu burozi bwinjira mu mubiri w’umuntu igihe uriye bimwe mu bihingwa twavuze byamaze kwibasirwa nabwo. Byaragaragaye ko n’amatungo agaburirwa ibi bihingwa bihumanye, kimwe n’ibiyakomokaho, nabyo iyo ubiriye cg unyweye amata ushobora kwinjiza aflatoxins mu mubiri.
Ku bahinzi n’aborozi bo bashobora no kwandura nyuma yo guhumeka umwuka w’ibi bihingwa byanduye.
Ese ni izihe ngaruka aflatoxins itera ku muntu?
Uko umubiri ugenda winjiramo aflatoxins nyinshi byongera ku rugero rwo hejuru ibyago byo kurwara kanseri y’umwijima, bwangiza bikomeye umwijima.
Ubushakashatsi bwerekana ko kanseri y’umwijima iri kwiyongera ku rugero rwo hejuru mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ahanini bitewe n’uko abatuye ibi bihugu, bimwe mu biryo by’ibanze bya buri munsi (ibigori, ubunyobwa) byanduye ubu burozi cyane.
{Soma hano ubu bushakashatsi mu buryo burambuye https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc/articles/PMC3629261/ }
Ibihugu kanseri y'umwijima ibonekamo cyane
Iyi kanseri yiganje mu bihugu biri gutera imbere kurusha ibyateye imbere
Ubu burozi kandi bwangiza bikomeye akaremangingo fatizo (ADN cg DNA), bikaba byatera kubyara abana bafite ubusembwa/ubumuga (birth defects).
Bugabanya cyane ubudahangarwa bw’umubiri, bityo indwara zizahaza umubiri (nk’igituntu na HIV) zikaba zakwibasira cyane
Bufite kandi ubukana bwo gutera ibibazo bikomeye; nko kugwingira by’abana bato, kuvukana ibiro bidashyitse no kugabanuka kw’ubwirinzi bw’imibiri yabo.
Aflatoxins wayirinda ute?
Mu rwego rwo kwirinda ubu burozi, ushobora;
. Kwirinda kugura ibyo kurya bubonekamo cyane (nk’ubunyobwa n’ibigori) bimaze igihe kirekire mu bubiko
. Mu bihugu byacu aho bigoye kumenya neza igihe ibintu bimaze mu bubiko, ni ngombwa kugabanya kurya ibyo ubu burozi bukunze kubonekamo (nk’ubunyobwa n’ifu yabwo, kawunga n’ubundi buryo bwose ibigori bitegurwamo).
. Guhunika ibigori wirinda aflatoxins
Uburyo bukoreshwa mu guhunika ibigori ngo bitibasirwa na aflatoxins (Ifoto: Imvaho Nshya)
U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byibumbiye mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) bari kwigira hamwe uburyo bwo kurwanya ubu burozi mu biribwa nkenerwa mu buzima bw’abaturage benshi mu batuye ibi bihugu.