Avuga ko ari umukobwa ndetse bimutera ishema n'ubwo afite igitsina cy'abagabo

Avuga ko ari umukobwa ndetse bimutera ishema n'ubwo afite igitsina cy'abagabo

Feb 21,2022

Chrarisse uvuka i Kayonza afite imyaka 32 yavuze ko afite igitsina cy’abagobo ariko we yisanze ameze nk’umukobwa haba mubyo akora ndetse n’ibyiyumviro bye yisanga ari umukobwa ndetse yumva nta nicyo bimutwaye.

 

Cyubahiro Eric uvuga ko yitwa Clarisse avuga ko ari umukobwa w’imyaka 32 yavuze ko nubwo afite ibyuyumviro kuwo bahuje igitsina( Umugabo) atemera abantu babita abatinganyi ndetse uretse ko iryo jambo nubwo aryumva we ataryemera cyane ko ari abantu nkabandi bafite ubwenge kandi igihugu gitezeho amaboko.

 

Chrarisse wakomeje gushimangira ko ari umugore kandi afite igitsina cy’abagabo yavuze ko uretse abantu bamuzi, abatamuzi ntawushobora kumenya ko ari umugabo.

 

Yakomeje avuga ko atigeze ahitamo kumera uko ameze ati"ubuzima ndimo uyumunsi ndabwishimiye ndetse nishimira kumva abantu banyita umukobwa ati kuko hari igihe nagezemo ndiheba kubera kubona ko ndi ikibazo mubantu rimwe narimwe nkabura akazi kubera uko meze ndetse hari n’igihe nigeze kwirukanwa mu gipangu bavuga ko nzatera umwaku inzu zikabura aba Client ibyo byaramukomerekeje cyane gusa kubera ko ntacyo afite cyo guhindura uko ameze ubu yarabyakiriye.

 

Yakomeje agira ati "iyo nza kuba ari ibintu nigize nakabihinduye ariko niko navutse nisanga, kuko ahanini usanga n’inshuti nshobora kugisha inama ari abagore bagenzi bange haba abo duhuje igitsina cyangwa abo tutagihuje ariko babashije kunyakira."

 

Clarisse utakunze kuvuga amazina yiswe n’ababyeyi ariko akavuga ko ariyo aba ku irangamuntu yakomeje avuga ko kuva mubwana bwe niyo yajyaga kwandikira umwana ibaruwa y’urukundo yayandikiraga umuhungu mugenzi we atanazi ibyaribyo ndetse kugeza ubu atarigera akorana imibonanompuzabitsina n’umukobwa cyane ko aba atumva n’uburyo yabikoramo.

 

Clarisse yasoje avuga ko adateze guhinduka kuko uko ameze atari ibyo yigize ahubwo ariko yisanze anavuga ko kandi yifuza umugabo nubwo yamwigeze ariko yifuza uw’ubuzima bwe bwose.

Tags: