Ibyo mutamenye k’umukobwa wa Pastor Deborah uhataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022

Ibyo mutamenye k’umukobwa wa Pastor Deborah uhataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022

Feb 21,2022

Keza Nadia n’umukobwa w’imyaka 19 ari mu bakobwa barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’uRwanda 2022 ari mu bakobwa bahagarariye intara y’iburasirazuba nimero29.

. Amateka ya Keza Nadia

. Keza Nadia ashaka kurwanya inda ziterwa abangavu

 

Miss Nadia ufite umushinga wo kugabanya inda zitateganyijwe kubangavu, yavuze impamvu yahisemo uwo mushinga.

 

Keza Nadia yagize ati "Umushinga wange ni ukugabanya izamuka ry’inda zitateganyijwe ati ngendeye kubyambayeho n’ubushakashatsi nakomeje gukora nasanze abana bakomeza guterwa inda zitateganyijwe biyongera buri munsi cyane ko nange aribwo buryo navutsemo nkaba naratekereje kuri uwo mushinga nanibanda cyane kungaruka zigaragara nyuma haba kuwayitewe ndetse n’umwana wavutse."

 

Yavuze k’ubuhamya bwe ati" ngewe ntago nigeze ngira amahirwe yo kubana n’ababyeyi bange mu bwana bwange ati ntago ari ibintu byanyoroheye kubyakira kubera kwakira ibibazo bya benshi ntafitiye igisubizo bambaza impamvu ntabana n'ababyeyi, ese mama wawe kubera iki yagiye mu byukuri uretse n’ababimbazaga nange narabyibazaga ugasanga intimba ni nyinshi, kwiheba ntago nari meze neza peh.

 

Yakomeje avuga kungaruka zigaragara k’umwana wavutse murubwo buryo ko n’umubyeyi wamubyaye aba atorohewe kuko na mama we yabanye n’igikomere cyo kuba atabana n’umwana we igihe kinini kandi mu byukuri atari uko amwanze ahubwo ari zangaruko zo kuba yarabyaye akiri muto nawe mubyukuri yari agikeneye kererwa kandi n’ubushobozi ari ntabwo.

 

Yaboneyeho no kumushimira kubwo k’umukunda mugihe bari kumwe n’igihe batari kumwe avuga ko urukundo rwa mama we ruri mu bintu bimukomeza anamushimira kubwo kumushyigikira murugendo rwe anagira ababyeyi inama yo gushigikira abana babo kugirango babafashe kugera kunzozi zabo.