Ifoto y'umunsi: Perezida Ndayishimiye n'umufasha we bikoreye imifuka y'ibirayi - AMAFOTO
Umukuru w’Igihugu w’Uburundi,Evariste Ndayishime,yaciye ibintu kuri uyu wa Mbere ubwo yajyanaga n’umugore we gusarura ibirayi, ndetse bombi bataha babyikoreye.
. Perezida Ndayishimiye Evariste yikoreye umufuka w'ibirayi yakuye mu murima we
. Umugore wa Ndayimiye yikoreye umufuka w'ibirayi
. Perezida Ndayishimiye akura ibirayi
. Perezida Ndayishimiye asarura ibirayi mu murima we
Ku Cyumweru nibwo Ndayishimiye yavuze i Burayi mu nama yahuje Africa n’Ibihugu by’Uburayi, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yatunguranye azinduka iya rubika ajya gusarura ibirayi ku musozi wa Matongo, muri Komine ya Ndava mu Ntara ya Mwaro.
Aya mafoto yashyizwe kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida mu Burundi, Ntare Rushatsi yagaragaje umuryango wa Perezida Ndayishimiye nawe arimo bari gukura ibirayi.
Perezida Ndayishimiye ngo yishimiye umusaruro wabonetse.
Mu bamuherekeje gusarura harimo Umuyobozi w’Intara ya Mwaro,Col Gasanzwe Gaspard, ndetse n’abakozi b’Intara n’abaturage basanzwe baturanye n’isambu ya Perezida Ndayishimiye.
Bamwe mu babonye amafoto bashimishijwe no kubona Umukuru w’Igihugu yikoreye umufuka w’ibirayi, ngo ni urugero rwiza ku bandi.
Si ubwa mbere Perezida Ndayishimiye akora ibitamenyerewe ku bantu b'icyubahiro nk'icye kuko akunze kugaragara mu bikorwa nk'ibi nk'aho yagaragaye asangira urwagwa n'abaturage ndetse akaba nabwo yari yagiye yikoreye ijerekani y'urwagwa.