Bwira umukunzi wawe umwe muri iyi mitoma mbere yo kuryama cyangwa gutangira akazi urebe ngo ikibatsi cy'urukundo kiragurumana muri we
Amagambo meza ni ingenzi cyane hagati y'abakundana kuko abaremamo icyizere ndetse agatuma bahorana ibyishimo. Muri iyi nkuru, twabahitiyemo imitoma myiza ushobora kubwira umukunzi wawe akanyamuneza kakamusaga agahita agurumana umuriro w’urukundo.
Dore amagambo12 meza wabwira umukunzi wawe ikibatsi cy’urukundo kikabagurumanamo mwembi:
1. Ndi kumwe nawe sinzigera nicuza mu buzima bwanjye, igihe kirekire ntikizigera kimbera nk’imyaka igihumbi. Urote neza mukunzi.
2. Nsagwa n’ibyishimo byo kuba ndi kumwe nawe igihe cyose, kuvugana nawe, ndetse no kumva uri hafi yanjye bituma numva nezerewe mu mutima wanjye. Umutima wanjye uri iruhande rwawe iteka ryose.
3. Ni wowe si yanjye narintegereje, imbaraga zinsunika zinjyana aho uri kuko kuba aho uri ntako bisa.
4. Nishimira cyane kugusoma kurusha uko nasoma undi muntu uwo ari we wese kuko iminwa yawe impumurira neza nkumva nayigumana.
5. Iyo utari kumwe nanjye mbura ingingo zimwe na zimwe z’umubiri wanjye, nkumva nsigaye njyenyine ku isi.
6. Iyo uri kumwe nanjye mu mwanya mwiza nk’uyu w’umunezero, kugutekereza byonyine binzanira ibyishimo bidasanzwe, ese waba ubizi?
7. Mu gihe wumva uri wenyine, ujye ureba hagati y’intoki zawe wibuke ko ariho intoki zanjye zikwirwa neza honyine kurusha uko nazifatisha hagati y’intoki z’undi muntu.
8. Iyo nkubonye ntekereza ijuru mu gihe gito ubundi nkumva niho nibereye bigatuma ndushaho kuba hafi y’Imana kuko ariyo yakungeneye.
9. Ubuzima bwanjye nabuboneye muri wowe, kuko iyo utabaho nta buzima bwiza mba mfite kuko kubaho nkubona iruhande rwanjye binyongerera iminsi yo kurama ku isi.
10. Bavuga ko umuntu agwa mu rukundo rimwe gusa ariko njye iyo nkubonye iruhande rwanjye utuje undebana akanyamuneza n’ubwuzu bituma nongera kugwa mu rukundo inshuro zitabarika.
11. Rimwe na rimwe mba numva umutima wanjye ugiye guturitswa n’ibyishimo bivanze n’umunezero iyo nkutekereje kuko akenshi bituma mbura amahoro mu mutima wanjye.
12. Sinigeze mbasha kumenya neza ko nzagira ubuzima bw’umunezero mbukesha wowe igihe nakubonaga mu maso yanjye bwa mbere nkumva ibyishimo bitashye umutima wanjye.
Ngayo rero amwe mu magambo twabahitiyemo,gusa ushobora kuba nawe hari andi meza uzi wabwira umwami cyangwa umwamikazi w’umutima wawe urukundo rukarushaho kuryoha.