Umunyakenyakazi, Ruth Karauri akomeje kwirahirwa nyuma yo kururutsa neza  indege mu muyaga wa 'Eunice'

Umunyakenyakazi, Ruth Karauri akomeje kwirahirwa nyuma yo kururutsa neza indege mu muyaga wa 'Eunice'

Feb 22,2022

Ku mbuga nkoranyambaga z'abakurikirana ingendo z'indege by'umwihariko abo muri Kenya, bakomeje gushimagiza abapilote babiri ba kompanyi ya leta, Kenya Airways, babashije guparika neza indege mu gihe ibihugu by' i Burayi byugarijwe n'inkubi y'umuyaga yahawe izina rya 'Eunice'.

. Umunyakenyakazi wagushije indege neza mu nkubi y'umuyaga yakoze benshi ku mutima

. Abantu bakomeje gushimira Capt. Ruth Karauri kubere uburyo yitwaye neza mu kururutsa indege

 

Uri kuvugwaho cyane ni umugore witwa Ruth Karauri, wururukije indege ku kibuga cya London Heathrow cyo mu Bwongereza, mu gihe kandi hashimwa mugenzi we Clive Nyachieo waparitse ku kibuga cya Schiphol i Amsterdam mu Buholandi. Amashusho yafashwe ubwo Ruth Karauri yurururtsaga indege ku ya 18 Gashyantare, akomeje gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga n'abantu benshi, aho bakomeje kumushimagiza, bemeza ko ari intwari.

 

Ruth n'umugabo we Ronald Karauri usanzwe ari CEO wa Sportpesa

 

Ku rundi ruhande, Clive Nyachieo we yururukije indege y'imizigo yari atwaye ku kibuga cya Shilphol, nyuma yo kuyihindurira icyerekezo kubera ikirere cyiganjemo umuyaga cyari aho yari iteganirijwe kugwa.

 

Ku mbuga nkoranyambaga abanya-Kenya bakomeje gushimagiza cyane aba bapilote, aho abayobozi ba leta ndetse n'abaturage bakomeje gukomera amashyi Clive na Ruth.

 

Patrick Njoroge, guverineri wa Banki nkuru ya Kenya yanditse kuri Twitter ati "Inkubi ya Eunice yahungabanyije igice kinini cy'Uburayi ariko Capt Clive Nyachieo yakoze akazi gakomeye yururutsa indege ya 787 i Amsterdam. Niyishyuke!"

 

 

Ku rundi ruhande, Kompanyi y'indege ya 'Kenya Airways yagize iti ''Kapiteni Ruth Karauri, yururkanye ubuhanga na KQ100 B787 mu muyaga wa Eunice ku Kibuga cy'indege cya Heathrow hamwe na ofisiye wa mbere, Ayoob Harunany. Africa irakwishimiye.''